Huye: Batangije imirimo yo kubaka isoko rya Rango

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Rango Investment Group (RIG), yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka isoko rya Rango, kuri uyu wa 24 Werurwe 2022.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa isoko rya Rango
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa isoko rya Rango

Eugène Ndekezi, Visi Perezida wa RIG, avuga ko imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Rango, izatwara Amafaranga Y’u Rwanda asaga miliyoni 300, kandi ko mu gihe cy’umwaka umwe rizaba ryuzuye, dore ko imirimo yo gusenya isoko ryari rishaje yo yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Ni inyubako izaba igizwe n’amagorofa abiri yiyongera ku nzu yo hasi, izajya ikoreramo abacuruzi bari hagati ya 450 na 500, kandi rizatangirwamo serivisi zinyuranye nk’uko bivugwa na Visi Perezida Ndekezi.

Agira ati “Duteganya ko hazaba irerero abadamu bazajya basigamo abana kugira ngo babashe gucuruza neza, ndetse n’igihe cyo konsa babone aho konkereza hafite umutekano. Hazaba harimo ibigo by’ishoramari kugira ngo abacuruzi babashe kubona serivisi y’imari batarinze guta akazi kabo, ndetse n’aho abafite imbuto zitagurishijwe bazajya bazishyira kugira ngo zoye kwangirika.”

Uko isoko rya Rango rizaba rimeze niryuzura
Uko isoko rya Rango rizaba rimeze niryuzura

Yungamo ati “Turateganya ko rizaba ari isoko rijyanye n’igihe tugezemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iryo soko, na we yashimye abagize RIG ku bw’iki gikorwa batangiye, kuko ngo babahaye ubutaka bakabemerera kuza kubaka.

Yagize ati “Inshuro zitandukanye abaturage bagiye bagaragaza ko iri soko ryari rishaje, ari na ritoya. Muribuka ko mu gihe cya Covid-19 twagiye twifashisha imbuga yo hanze y’isoko, ndetse n’ikibuga cy’ishuri abanyeshuri bataratangira. Iri soko ryari rikenewe.”

Gusiza ikibanza byahise bitangira
Gusiza ikibanza byahise bitangira

Anavuga ko rizatuma Rango irushaho guturwa kuko bazaba babona ko serivisi zikenerwa bazihabonera, batarinze kujya mu mujyi.

Abatuye mu Irango na bo biteze kubona akazi mu mirimo yo kubaka iryo soko, ryazanarangira bakabasha kujya guhahira ahantu heza, batanyagirwa, nk’uko byari byifashe mu isoko ryasenywe.

Kalisa Abdallah utuye mu gasantere ka Rango ati “Mu ryasenywe twaranyagirwaga, abaricururizamo ugasanga ibicuruzwa byabo byangiritse, natwe ntitwisanzure.”

Abatuye mu Irango no hafi yaho biteze kuzabona akazi mu mirimo yo kubaka iryo soko
Abatuye mu Irango no hafi yaho biteze kuzabona akazi mu mirimo yo kubaka iryo soko

Dieudonné Nsengiyumva utuye mu Kagari ka Bukomeye na we ati “Isoko rya mbere ryarimo akavuyo, waryinjiramo ukumva bagukoze mu mufuka. Turizera ko bitazongera mu isoko rigiye kubakwa.”

Isoko ryasenywe mu Irango ryari ryarubatswe mu 1997. RIG igiye kuryubaka igizwe n’abashoramari 9 biyemeje kwegeranya imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka