Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwaremeye uwamugariye ku rugamba

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye, rwahaye inka Vincent Irikujije, wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu akaba atuye mu Murenge wa Rwaniro.

Vincent Irikujije n'umugore we bakiriye inka bahawe n'urubyiruko
Vincent Irikujije n’umugore we bakiriye inka bahawe n’urubyiruko

Inka bayimushyikirije ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, nyuma y’uko banamuhaye umuganda wo gusiza ikibanza aho biyemeje no kuzamwubakira, akava mu manegeka.

Iyo nka kandi ngo bateganyaga kuyimushykiriza ku itariki ya 1 Gashyantare 2022 bizihiza umunsi w’Intwari, ariko ntibyabashobokera kubera ibikorwa byahuriranye kuri uwo munsi, nk’uko bivugwa na Jean de Dieu Nsengimana, ushinzwe kumenyekanisha no guhuza ibikorwa by’abakorerabushake bo mu Karere ka Huye.

Ati “Ni igikorwa twatekereje nk’urubyiruko dushingiye ku buryo ababohoye igihugu abenshi bari urubyiruko rwari mu kigero nk’icyacu cyangwa tunabaruta, ariko bagira iryo shyaka ryo kwitanga kugira ngo batange igihugu cyiza. Igihugu cyiza turimo uyu munsi rero, ni cyo cyaduteye gushaka umwe muri bo, kugira ngo tumwereke yuko igikorwa bakoze ari icy’agaciro.”

Ku rugamba, Vincent Irikujije yacitse zimwe mu ntoki, kandi yahavunikiye mu gatuza, bituma atabasha kwikorera uko abyifuza kandi atunzwe no guhinga. Ubu afite imyaka 48, kandi hamwe n’umugore we bafite abana batatu.

Yashimye urubyiruko rwamugabiye rukaniyemeza kuzamuha umuganda wo kugira ngo azave mu manegeka, kuko ngo kuba bamuhaye inka ari ubukire bamwifurizaga, akaba kandi yatangiye kubona ko izabumugezaho.

Yagize ati “Ubu nishimye cyane. Ku mutima wanjye ndumva hari umutwaro wahururutse. Nzabona amata abana banjye bayanywe bamererwe neza, kandi ndaza no kubona ifumbire.”

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa inzu y'umuryango wa Irikujije
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa inzu y’umuryango wa Irikujije

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashimye iki gitekerezo cy’urubyiruko rwo muri ako karere.

Yagize ati “Bamuhaye inka igaragaza urukundo, kandi izatanga ubukungu. Dutangiye no kumwubakira inzu. Naba aho atikanga ko umusozi uzamuridukiraho, azatekana, agire imbaraga zo gukora, na we akunde abandi bibe uruhererekane.”

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwaniro rwiyemeje kuzubaka iyo nzu bashijirije ikibanza, ubuyobozi bw’Akarere bugatanga amabati n’inzugi n’amadirishya, ku buryo bazizihiza isabukuru yo kubohora u Rwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2022 bayitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka