Huye: Umugabo w’imyaka 55 avuga ko yasambanyije umwana w’imyaka 7 abitewe n’amadayimoni n’inzoga

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi w’umuturanyi.

Ubushinjacyaha Kigali Today ikesha iyi nkuru buvuga ko icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe mu gihe cya saa yine z’amanywa tariki 28 Mata 2022 mu mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, mu cyumba cyarimo imbaho, bikaba byaramenyekanye bivuzwe n’uwo mwana yasambanyije.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamusambanyije amukuye aho yakinaga n’abandi bana, ko yabitewe n’ amadayimoni na Primus ebyiri yari amaze kunywa.

Uwo mugabo ngo yari yaranahamijwe icyaha cya Jenoside afungwa imyaka icyenda.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka