Barasaba PIASS kubakorera ubushakashatsi butanga umuti ku bashaka guhora bafashwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma, iburyo, n'umuyobozi mukuru wa PIASS, basinya amasezerano y'ubufatanye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, iburyo, n’umuyobozi mukuru wa PIASS, basinya amasezerano y’ubufatanye

Icyo kibazo, kimwe n’ibindi ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma bwifuza gufashwamo kugira ngo bikemuke, binyuze mu bushakashatsi n’ubufatanye, bikubiye mu masezerano y’ubufatanye bwagiranye na PIASS, tariki 10 Werurwe 2022, nk’uko bivugwa n’abahagarariye impande zombi.

Alphonse Mutsindashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, agira ati “Mu byo twasinyanye na PIASS harimo ibintu 10 bazadufasha gukoraho ubushakashatsi, harimo ikijyanye n’ababyeyi bigize ba ntibindeba, babyara abana ntibabiteho bakajya mu muhanda. Hari ibijyanye n’abahora bumva bashaka gufashwa, hari ibijyanye n’ubuzererezi no gusabiriza.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma kandi ngo bushingiye ku bumenyi butangirwa muri PIASS, buyitezeho amahugurwa y’inzego z’ubuyobozi ku miyoborere myiza, kandi burateganya gukorana n’abanyeshuri bahiga, ku buryo umunyeshuri mu gihe cy’imyaka itatu azajya aba afite umuryango akurikirana, akawufasha guhindura imyumvire.

Umuyobozi mukuru wa PIASS, Prof. Elysée Musemakweri, na we ati “Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kwigisha abantu kugira ngo bahindure imyumvire, babashe kwiteza imbere, ikanakora uko ishoboye kugira ngo ibazamure, ariko hari abagishaka gusabiriza, gutungwa n’iby’abandi nyamara bafite imbaraga zo gukora. Tuzabanza dukore ubushakashatsi, turebe ikibitera, hanyuma tuzashakire hamwe igisubizo.”

Umurenge wa Ngoma ubaye uwa kabiri mu Karere ka Huye ugiranye amasezerano y’ubufatanye n’ishuri PIASS, uwa mbere wabaye uwa Tumba bayagiranye mu mwaka wa 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko gukorana na PIASS byatumye umurenge wabo uza ku isonga ry’iyindi, mu bijyanye no gutsindisha abana mu bizamini bya Leta biheruka.

Agira ati “Umurenge wa Tumba witwaye neza mu mitsindire y’abana mu mashuri abanza kubera ko PIASS ifite ubunararibonye mu bijyanye n’uburezi. Hari n’amahugurwa bagiye batanga ku miyoborere myiza, ku buryo umuyobozi wese wo muri Tumba yahungukiye.”

Mu bijyanye n’uburezi, Piass yahuguye abarimu n’abayobozi b’amashuri bo muri Tumba ku bijyanye n’imyigishirize, kuyobora neza amashuri, imyitwarire ikwiye mu burezi n’ibindi bikwiye mu gutanga uburezi bufite ireme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakomerezaho

SETI Gaspard yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka