Ruhango: Barasabwa kudatinya gusezerana byemewe n’amategeko kubera ubukene

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.

Abaturage basobanuriwe ko ubukene butagomba kubabuza gusezerana byemewe n'amategeko
Abaturage basobanuriwe ko ubukene butagomba kubabuza gusezerana byemewe n’amategeko

Ubusanzwe usanga abagiye gushinga ingo ngo biyemeze kuzabana akaramata, bagira imyiteguro ku mpande z’umukwe n’umugeni, irimo gushaka ibyambarwa bishya, ubushobozi bwo kubaho nyuma yo kubana n’ibyo bazakiriza abantu mu bukwe bwabo.

Mu bukwe bw’abifite bo usanga hari n’abakodesha imodoka zigezweho zo gutwara abageni, ubukwe buzabera ahantu heza harimbishijwe, mbese bikaba ibirori by’agatangaza, benshi bahamya ko biba rimwe gusa mu buzima ntuzongere kubikoresha usibye kujya ubireba mu mashusho yafashwe biri kuba.

Mu bukwe buciriritse abakibasha gukora ibirori nabyo bisaba ubushobozi butari bwinshi, ariko kuko bumva icyo amategeko y’Imana n’abantu abasaba, bahitamo gushaka ibidahenze ariko bakubahiriza amategeko, yemwe bakagenda n’amaguru cyangwa bakambara ibidahenze na mba, ariko bagaseserana bakabana byemewe n’amategeko.

Hari abahitamo kwishyingira kubera kubura ubushobozi

Kubera ikibazo cy’ubukene n’ubushobozi bisabwa abifuza gushinga ingo, hari abahitamo kwishyingira (Kwijyana) atari uko bagiye mu buyobozi bwabasubiza inyuma, ahubwo kubera ko imiryango bakomokamo iba idakozwa kwishyingira, na yo ishaka gukoresha ibirori, bityo abagiye kurushinga bagahitamo gushakana nta wundi ubizi bakabana batyo.

Visi Meya Rusilibana JMV asaba abaturage gukora cyane birinda ubukene
Visi Meya Rusilibana JMV asaba abaturage gukora cyane birinda ubukene

Hari n’abahitamo kwishyingira kubera ibindi bibazo birimo nko gutwara inda zitateganyijwe, gushyirwa ku gitutu cyo gushinga urugo cyangwa no gufatwa ku ngufu uwo bibayeho akaguma ku mugabo (kwihambira).

Bene iyo miryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, iyo ibonye ubushobozi, hari ubwo yigira inama yo guseserana mu buryo bwemewe, cyangwa ikagenda biguru ntege, nyamara harimo ingaruka nyinshi ku babana barishyingiye.

Zimwe muri izo ngaruka hari ukugira uburenganzira ku mutungo ku bashakanye, uburenganzira bw’umwana buhangirikira, irangamimerere rituzuye ribuza amahirwe abagize Umuryango nko kwivuza, byose bigakurikirwa n’amakimbirane ashobora no kubyara impfu za hato na hato mu miryango.

Hakowa iki ngo hirindwe izo ngaruka?

Mu rwego rwo kurwanya ingaruka zituruka ku gushakana mu buryo butemewe n’amategeko, mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twose, bashyizeho gahunda bise ukwezi kw’imiyoborere myiza, hagamijwe gusanga abaturage ngo basobanurirwe uko barushaho kubana neza, gukemura ibibazo bahura nabyo, no kwirinda inzira binyuramo bibageraho.

Inzego z'umutekano zasobanuriye abaturage ingaruka zo kubana mu buryo budakurikije amategeko
Inzego z’umutekano zasobanuriye abaturage ingaruka zo kubana mu buryo budakurikije amategeko

Mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, ho kugira ngo barwanye ingaruka zikomoka ku kubana abantu batarasezeranye, bashyizeho ingamba zo kwifashisha insengero aho abayobozi basanga abaturage bakabaganiriza, bakabereka ko gutinya gusezerana mu buryo bwemewe kubera ubukene, bishobora kubateza ibindi bibazo bityo bamwe bakemera kuva ku izima.

Ni muri urwo rwego uwo Murenge wanashimiwe ku rwego rw’Akarere kubera ako gashya wazanye, imiryango myinshi ikemera gusezerana byemewe mu mategeko, kandi ko ubwo buryo buzakomeza gukoreshwa muri uku kwezi kw’imiyiborere myiza kongeye gutangizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie, avuga ko abaturage badakwiye kwanga gushyingirwa byemewe n’amategeko kubera gutinya ubukene, kuko Umurenge ntawe usaba amafaranga ngo abone gushyingirwa.

Agira ati "Bimwe mu byo batubwiye bibaca intege ni uguhinguka imbere ya Gitifu w’Umurenge ngo uje gusezerana kandi ukennye, twahisemo rero kubasanga aho basengera, tukabigisha dufatanyije n’amatorero yabo tukabikorera aho tukazahava basezeranye. Turasaba rero abaturage kutitinya ngo ntibasezerana bakennye kuko baba bigirira nabi mu bundi buryo".

Umurenge wa Ntongwe washimiwe gusanga abaturage mu nsengero bagashyingirirwayo bidasabye ubushobozi bwinshi
Umurenge wa Ntongwe washimiwe gusanga abaturage mu nsengero bagashyingirirwayo bidasabye ubushobozi bwinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu Rusilibana JMV, avuga ko mu kwezi kw’imiyiborere uyu mwaka, bazamanuka bagasanga abaturage iwabo mu Tugari bakabaha izo serivisi, zirimo no gushyingirwa n’izindi z’irangamimerere kuko batangije icyumweru cy’irangamimerere.

Na we ashimangira ko ntawe ukwiye kwibuza amahirwe yo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kubera ko akennye, kuko ingaruka zivamo zo ntizireba ubwo bukene, ahubwo akanasaba abaturage gukora cyane bagateza imiryango yabo imbere, kuko byongera umudendezo mu muryango utekanye.

Abaturage basabwe kubana mu mahoro
Abaturage basabwe kubana mu mahoro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka