
Bagaragaje ibyo bitekerezo byabo ubwo bakirwaga nk’abanyeshuri bashyashya muri iryo shuri rikuru, ku itariki 4 Werurwe 2022.
Solange Byukusenge waje kwiga ibijyanye na tekinoloji y’amashanyarazi (electrical technology) akaba n’ubundi yarize iby’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye, avuga ko azakora ku buryo amashanyarazi akwira hose, n’ahatagera ayo ku mirongo migari.
Agira ati “Ingomero ntabwo ari nyinshi mu Rwanda. Nzakoresha imirasire, mfashe abaturage gucana. Hari imirasire y’izuba tuba ari dutoya cyane, tugatanga umuriro mukeya. Nzatwegeranya tujye dutanga umuriro mwinshi.”
Niyitegeka Tito waje kwiga ibijyanye na elegitoronike n’isakazamakuru (electronic and telecommunication), akaba na we n’ubundi yarize ibijyanye na electronic mu mashuri yisumbuye, agira ati “Ubumenyi butagira ingiro ntacyo bumaze. Ikidushishikaje mu iterambere ni ugukora.”
Akomeza agira ati “Abantu bakunze gufata ibikoresho electronic bakavuga ko byarangije igihe, ariko njyewe numva nzafata bya bikoresho bishaje, nkabibyaza ibishyashya.”
Abanyeshuri baje muri IPRC-Huye barabanje kwiga mu yandi mashami atari ay’imyuga icyakora, bo bavuga ko bataragira igitekerezo cy’udushya bazahanga, ariko ko bazagenda bakigira uko bazagenda biga.
Babivuga kandi nyuma y’uko umuyobozi wa IPRC-Huye, Lt. Col. Dr. Barnabé Twabagira, yabasabye kwiga ariko bafite no mu mutwe ibitekerezo byo kuzahanga udushya, hanyuma mu gihe kizaza mu Rwanda hakazajya hava ibikoresho byifashishwa n’abanyamahanga.
Yagize ati “Uyu munsi tureba ibintu byinshi tukavuga ngo byakozwe n’abazungu, kandi abazungu ni abantu nkatwe. Babikoze kubera gutekereza cyane, ari byo byatumye bahanga udushya. Turagira ngo buri munyeshuri ndetse n’abarimu babo baharanire guhanga udushya.”
Uwo muyobozi anavuga ko kuva aho IPRC-Huye yafunguriye imiryango, hamaze kuboneka abanyeshuri bagenda bakora imashini zikenewe mu koroshya imirimo imwe n’imwe.
Muri zo harimo izirarira amagi, ishyirwamo igiceri umuntu akavoma amazi yo kunywa angana n’amafaranga yashyizemo, iyenga ibitoki, ikora amasabune, itema ubwatsi bw’amatungo n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|
Nagirango mbabaze nibaa habonekamwo imyanya mumashuri makuru mwishami ryubukanishi mumwaka wa Kane. Arkonkabanshaka kwiga ibijyanye na wiring mubimfashijemo byaba aribyiza umwaka 2022-2023 murakoze
Tel:0790881418