Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.
Abakene bahabwa akazi mu mirimo ya VUP mu Karere ka Gisagara bavuga ko yabafashije kwikura mu bukene bukabije, ariko na none bakavuga ko amafaranga 1200 bishyurwa ku mubyizi ari makeya ugeraranyije n’uko isoko ryifashe.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, tariki 03 Ugushyingo 2021 rwagiriye urugendo i Save mu Karere ka Gisagara rutangira kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abagabo binubira guhohoterwa n’abagore ku buryo ngo hari n’abagera kuri bane biyahuye, babiri muri bo bagapfa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.
Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.
Umusaza Ndayisenga Vianney utuye mu Mudugudu wa Sabudari mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, amaze koroza inka abantu bagera kuri 32, bakaba bamwirahira kuko yabafashije.
Abatuye mu Midugudu ya Ryarumenangiga, Kigina, Umunazi n’Ubuseruka mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barinubira kuba hari umushoramari mu by’ubworozi uboneshereza, ku buryo nta cyo kurya bafite mu mirima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.
Mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, hari abaturage bavuga ko hari insoresore zababujije umutekano kubera guhora zibiba, bakaba bifuza ko zakurwa mu baturage.
Mu Karere ka Gisagara hari abaturage binubira kuba barangirijwe imyaka ahashinzwe amapironi atwara insinga z’amashanyarazi, hakaba hashize igihe kirenze umwaka batarishyura ndetse hakaba hari n’abategereje imyaka itatu.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rurimo kubakwa mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko kurutaha muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 bitagishobotse kubera icyorezo cya Covid-19.
Abita ku bibazo by’abafite ubumuga bavuga ko abafite icyo kibazo bagana Isange One Stop Center mu Karere ka Gisagara ari bakeya cyane, ugereranyije n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ufite uruhinja rw’amezi abiri arishimira ko yagiye gutombora inka muri gahunda ya Girinka agatombora iyaraye ibyaye.
Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.
Umukuru w’umudugudu wa Nkunamo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Félix Nshimiyintwali, avuga ko kuri bo gutanga amafaranga ya mituweli bitakiri umuhigo, kuko basigaye babikora nk’ibintu bisanzwe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.
Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abayirokotse batarabasha kubona aho kuba, ariko no mu bahafite hari benshi batuye mu nzu urebye zamaze gusenyuka, hakaba n’abazibamo ubu ari ibirangarizwa, gusa inzego zinyuranye z’ubuyobozi zikomeje gushakira umuti icyo kibazo.
Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum - LAF), Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) wabashije kongerera ubumenyi abafasha mu by’amategeko, ndetse banahawe ibitabo (client forms) na telefone zigezweho (smart phones) byose bibafasha kwakira ibibazo by’akarengane (…)
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage. Izi nka na zo zahise zifatwa.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi (…)
Mu gihe mu Karere ka Gisagara hari kubakwa uruganda runini ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri, hari abibaza niba iyo nyiramugengeri itazashira, amashanyarazi yifashishwaga akagabanuka mu gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barishimira ishuri ry’imyuga begerejwe, kuko bizeye ko rizafasha abana babo kwihangira imirimo rikanabarinda ubuzererezi.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.
Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abifuza gusanirwa biogaz kuko kubona inkwi zo gucana bibagora cyane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye gahunda yo gukora ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka.