Biyemeje kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu baturiye Kaminuza Gatolika y’u Rwanda

Abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda (CUR) bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyabarogoye ariko ko kitababujije kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu bayituriye.

Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda mu gihe cy'umwaka
Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka

Byatangajwe na komite yari ihagarariye aba banyeshuri (CURSU), mu muhango wo kurahiza komite nshya igiye kuyobora aba banyeshuri mu gihe cy’umwaka.

Silas Niyigena wari umuyobozi wa Komite icyuye igihe agira ati "Nyuma y’icyumweru kimwe gusa dutowe Coronavirus yahise yaduka, bituma tutabasha guhita dushyira mu bikorwa imihigo yacu, ariko twifashishije abiga mu ishami rya ‘Public Health’ na ‘nutrition’ twaje kubasha kujya mu bikoni by’umudugudu byo mu tugari dutandukanye twa Save, twigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye."

Akomeza agira ati "Abacyumva ko kurya neza ari ukurya inyama, amafi n’amafiriti ndetse n’ibindi bihenze twabagaragarije ko ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara bishobora kuboneka mu byo bihingira. Kubera ko imboga ari zo abantu bakunze kubura nyamara bashobora kuzihingira twagiye tubafasha kubaka uturima tw’igikoni."

Mu bindi bakoze harimo gutanga mituweli ku miryango 60 itishoboye, gusana inzu z’abatishoboye bane, kubaka ibikoni umunani n’ubwiherero butanu.

Niyigena kandi ati "Tunishimira ko umudugudu wa ba mutima w’urugo wo mu Kagari ka Munazi wabonye igikombe cyo kuba waravuye habi ukagera heza, tubigizemo uruhare."

Marie Aimée Duterimbere ugiye kuyobora Komite nshya, avuga ko bazakomeza ibyo bikorwa bagenzi babo batangiye, bakazongeraho no gususurutsa abaturiye kaminuza bigamo.

Ati "Tuzategura imikino y’umupira w’amaguru, tunabonereho kugaragariza abaturage ko siporo ari ingirakamaro mu gutuma umubiri umererwa neza, no kurwanya indwara zitandura nk’iy’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara nka diyabete."

Ubuyobozi bwa kminuza na bwo ngo bwiteguye kubibafashamo nk’uko bivugwa na Padiri Laurent Ntaganta uyiyobora.

Kaminuza gatolika y’u Rwanda yigamo abanyeshuri bagera ku 1400 biga mu mashami atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka