Gisagara: Biyemeje ko 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye gahunda yo gukora ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 uzarangira abaturage bose bafite inka.

Mu Mudugudu w'Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa, nta rugo rudafite inka
Mu Mudugudu w’Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa, nta rugo rudafite inka

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’aka Karere, Jérôme Rutaburingoga, iyi gahunda ngo bayihaye nyuma yo kubona ko abafite inka muri Gisagara ari 30%, mu gihe hafi 90% by’abahatuye ari abahinzi borozi bakeneye ifumbire ihagije yo kugira ngo babashe guhinga beze, ku butaka butiyongera. Kandi ngo nta kindi cyari gutuma bishoboka uretse inka.

Agira ati “Twararebye tubona kugira inka twese byihutirwa, nyamara igihe cyo kugira ngo zigere kuri bose gishobora kuba kirekire dukomeje kugendera kuri gahunda ya Girinka isanzwe.”

Yungamo ati “Twikoreye isuzuma dusanga muri gahunda ya Girinka buri mwaka dutanga inka hagati ya 1000 na 2000, turebye imidugudu dufite dusanga ari 524, bivuga ko buri mwaka twatangaga hafi inka enye kuri buri mudugudu. Nibwo twiyemeje gufata umuhigo w’uko buri rugo rwagira inka.”

Inka zabahaye ifumbire none basigaye beza ibitoki binini cyane
Inka zabahaye ifumbire none basigaye beza ibitoki binini cyane

Ku bijyanye n’uko bateganya kubigeraho, uyu muyobozi avuga ko bateganyaga ko inka zizava muri gahunda ya Girinka isanzwe, iyo korozanya hagati y’abaturage, iy’amatsinda abaturage bibumbiramo bakagurirana inka, n’iy’amakoperative azishingira abanyamuryango bakazigura.

Asoza agira ati “Hari n’imiryango itari iya Leta isanzwe ifasha abaturage izasabwa gushyira imbere gushakira abagenerwabikorwa inka, ariko n’abafite amatungo magufi menshi tuzabafasha kureba uko bakuramo inka.”

Uyu muyobozi anavuga ko n’ubwo ari umuhigo munini bihaye, bizeye ko uzagerwaho bafatiye ku kuba mu Kagari ka Kibayi gaherereye mu Murenge wa Mugombwa, kuva babyiyemeza muri 2019 ubu abaturage bafite inka bamaze kugera kuri 86%.

Mu Mudugudu w’Akarutsibuka ho ngo bamaze kugera kuri uyu muhigo ku rugero rwa 100%, kandi abahatuye bavuga ko kuba basigaye bafite inka byahinduye ubuzima bwabo ku buryo bugaragara.

Uwitwa Alexis Ayabagabo ati “Mu mwaka ushize wa 2019 niguriye inka nyuma yo kubishishikarizwa, ubu yarabyaye, irampa amata ku buryo n’abana banjye bamererwe neza. Urutoki rwanjye na rwo rwabaye rwiza kuko ndufumbira, n’imirima yanjye mitoya isigaye yera neza.”

Christine Mukankusi, agaragaza urutoki rwiza rwa Fiya ruri hafi y’urugo rwe, na we ati “Tutaragura inka ngo tubashe gufumbira urutoki twezaga igitoki cy’ibiro 40 cyangwa 45. Ariko ubu turi kweza iby’ibiro 90. Hari n’icyo duherutse gusarura cy’ibiro 110.”

Mu Mudugudu w'Akarutsibuka, ku miringoti no mu nkengero z'imihanda hose hateye ubwatsi
Mu Mudugudu w’Akarutsibuka, ku miringoti no mu nkengero z’imihanda hose hateye ubwatsi

Kubera ko gutunga inka bisaba kugira ubwatsi buhagije, mu Mudugudu w’Akarutsibuka ubu batera ubwatsi bw’inka ku miringoti no mu nkengero z’utuyira cyangwa z’imihanda.

Akarere ka Gisagara kihaye intego y’uko uku kwezi k’Ukuboza 2020 kuzarangira 50% by’abaturage bafite inka, umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ukazarangira inka zifitwe n’abaturage 90%, naho uwa 2021-2022 ukazarangira nta muturage usigaye atayifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka