Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.
Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
Muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi yafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.
Mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, umuturage witwa Sindikubwabo Makezi, yahawe akazi na Singayirimana Emmanue ko gukura mu musarane wa metero 25 ingurube ye ( Singayirimana) yari yaguyemo, asezeranywa guhembwa amafaranga 2000Frws, ariko mu gushaka kuyikuramo ahasiga ubuzima.
Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, hari ababyeyi bashenguka iyo bumvise ko amashuri ari hafi gutangira, nyamara bo abana babo barashimuswe n’Abarundi, hakaba hashize hafi amezi abiri nta gakuru kabo.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Gatare mu Karere ka Gisagara, barishimira urugomero rw’amazi rwa Mushaduka rwatumye bava kuri toni ebyiri kuri hegitari bakaba basigaye barenza eshanu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwifuza ko hasubizwaho kantine yahoze mu byuzi by’amafi bya Kigembe (abahaturiye bazi ku izina rya Rwabisemanyi), MINAGRI yo igashaka ko ubushakashatsi mu gutuma haboneka umusaruro uhagije w’amafi ari bwo bwabanza guhabwa imbaraga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2020, abantu 77 bafatiwe mu gishanga kigabanya Akarere ka Gisagara n’aka Huye basenga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jérôme Rutaburingoga, avuga ko abatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uri mu Murenge wa Mamba bagenda batera imbere, ku buryo n’imodoka bazazitunga.
Abatuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara barashima ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe. Ngo rizatuma kugera ku isoko biborohera, bityo babashe gutera imbere babikesha ubworozi bwabo.
Abangavu babyariye iwabo mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba hari abagaragaza ababateye inda ntibatinde mu buroko, cyangwa abandi bagatoroka ntibakurikiranwe, bica intege n’abandi bari kuzabagaragaza.
Mukamana (izina twamuhimbye) w’imyaka 16, ubu afite uruhinja rumaze ukwezi kumwe n’igice ruvutse. Avuga ko inda yayitewe na shebuja, nyuma y’uko umugore we yamukuye mu ishuri ngo amukorere.
Umuhinzi ntangarugero w’urutoki, Alexis Mwumvaneza, afungiwe ahitwa i Gikonko mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwenga inzoga z’inkorano bakunze kwita nyirantare cyangwa muriture.
Hari abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyaruguru na Gisagara bavuga ko imbeba zangiza imyaka mu mirima ziyongereye muri iki gihembwe cy’ihinga, ku buryo zabangirije imyaka cyane.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, mu mpera z’icyumweru yafashe umuturage witwa Ntukabumwe Gerard, bamufatanye amasashe 4,400 yacuruzaga ndetse akanayaranguza aho yakoreraga mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Higiro.
Umusaza Mpakanyi Yonatasi uri mu kigero cy’imyaka 90 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yambukije mu ijoro rimwe Abatutsi bahigwaga muri Jenoside mu 1994 bagera i Burundi ari na ho barokokeye.
Ubuyobozi bw’uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa mu bitoki (GABI), buvuga ko iyo hatabaho Coronavirus, ukwezi kwa Mata 2020 kwari kurangira baratangiye gutunganya n’umutobe w’ibitoki.
Uruganda rwo mu Karere ka Gisagara rwenga urwagwa rw’ibitoki (GABI), kuwa gatatu tariki ya 8 Mata 2020 rwatanze toni esheshatu z’ibiribwa byo gufasha abatakibasha gukora kubera ko abantu basabwe kuguma mu ngo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Guhera ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, abinjira mu isoko rya Musha riherereye mu Karere ka Gisagara bagenda binjira umwe umwe, nyuma yo gutegerereza ahashushanyijwe aho bahagarara, mu ntera ya metero.
Abatuye mu Mudugudu w’Agatare mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bishimira amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda, kuko yabafashije gutangira kuva mu bukene.
Minisiteri y’Uburezi irashishikariza ababyeyi kohereza abana b’inshuke mu ishuri, banataha na bo bakabafasha kurushaho kumva ibyo bize bifashishije ibyo bafite mu rugo ndetse n’ibitabo.
Abatuye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri uri mu Kagari k’Umunini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batajya bicaza ku rutare rw’umwami Ruganzu ruri muri uwo mudugudu, umuntu wese utarahigura imihigo yahize.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, yibaza icyo impuzamakoperative zimariye abaturage kitari ukubatwara amafaranga, bigatuma igiciro cy’umuceri wo mu Rwanda cyiyongera.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda ruzakora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruzatuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka.
Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, arasaba ko buri rugo rw’Umunyarwanda rutera nibura ibiti bitatu by’imbuto, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bishingiye ibihingwa byabo bikicwa n’umwuzure, kuri uyu wa 16 Mutarama 2020 bashyikirijwe ubwishyu bw’ibyangirijwe.
Nyuma y’imyaka itatu ingo zibarirwa mu bihumbi bibiri zo mu Karere ka Gisagara zifashwa kwikura mu bukene bukabije n’umuryango Concern, zirishimira intambwe zateye.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ivuga ko kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2019, yatanze miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda yo kugurira amabati abahuye n’ibiza.
Imvura yari ivanze n’umuyaga yaguye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 3 Ukwakira 2019 yasambuye ibyumba abahungu biga ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko mu Karere ka Gisagara, batandatu barakomereka.