Ntidukwiye guhora dutegereje abandi kandi dufite byose-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye guhora itegerereje ahandi ku Isi mu gihe ifite byose kandi n’abaturage bazi icyo gukora.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu nama y’Ihuriro Nyafurika ku buhinzi n’ibiribwa i Dakar muri Senegal aho ashimangira ko Afurika ntacyo ibura cyatuma ihora itegereje ibisubizo ku bindi bice by’Isi.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gushaka uko ikura ibintu mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ni gute twakora ibintu ku buryo bitarangirira mu magambo gusa? Nibyo turacyafite intege nke, kandi tugomba gukora cyane kugira ngo tugere ku byo twifuza. Tugomba koko gutangira gushyira mu bikorwa ibyo tuvuga, tukava mu magambo tukajya mu bikorwa, hanyuma tukabasha kubona ibyavuye mu byo dukora no kubipima.”

Yongeyeho ati “Ibi ni inshingano zacu twese. Mbere na mbere, ni inshingano za Guverinoma, kuko ariyo mpamvu zibaho. Ariko kandi, buri wese muri twe afite uruhare, harimo n’urubyiruko, rukunze gusaba byinshi mu buryo bukwiye. Ariko namwe mukwiye gushyiraho akanyu kugira ngo ibyo musaba bihuzwe n’imbaraga mushyiramo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubutumwa bwe kuri buri wese ari uko bakwiye gufata inshingano zabo bashize amanga.

Ati “Dukwiye kugira ubufatanye bukomeye, tukaganira ku byo twiyemeje gukora, kugira ngo duhaguruke aho turi ubu. Ndavuga kuri twe Abanyarwanda, nkanavuga no ku mugabane wacu wa Afurika. Tugomba kureka kuba abantu badasiba gusaba no kwishingikiriza ku bandi. Ntidukwiye guhora dutegereje abandi kandi dufite byose, kandi abaturage bacu bazi icyo gukora, kandi nta na kimwe tubura.”

Muri iyi nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Perezida Kagame yanagaragaje kandi ko kugira ngo Abanyafurika bashobore kubyaza umusaruro ubutaka n’undi mutungo kamere bafite, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bavugira mu nama zitandukanye zirimo n’izivuga ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka