Ubuyobozi bukomeje gushaka umuti w’ikibazo cy’abarokotse Jenoside badafite aho kuba
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abayirokotse batarabasha kubona aho kuba, ariko no mu bahafite hari benshi batuye mu nzu urebye zamaze gusenyuka, hakaba n’abazibamo ubu ari ibirangarizwa, gusa inzego zinyuranye z’ubuyobozi zikomeje gushakira umuti icyo kibazo.

Mu batuye mu nzu zasenyutse harimo abapfakazi 6 batuye mu Mudugudu uri mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Bavuga ko bazitahamo kuko nta handi babona bataha, bakaba nta n’ubushobozi bwo kuzisana cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite, naho ubundi ngo baba bifuza kubona ahandi bajya.
Usanga bagira bati "Nta kintu ngenderaho, nta matungo, nta butaka, nakwiyubakira nte? Ubona dufite ubushobozi bwo gusana inzu kandi ubona turi abakecuru twenyine mu nzu?"
Abandi na bo bati "Bazubatse n’ibitafari bitose bagira ngo batabare abataragiraga aho kuba, ntabwo zari zikomeye. Zarasenyutse zigiye kutugwaho. Amabati yarashaje n’inzugi zarasadutse, ibikuta byaraguye”.
Kuri ubu mu Karere ka Gisagara, abatuye mu nzu zikeneye gusanwa muri rusange bagera ku 1127 nk’uko bivugwa na Jérôme uhagarariye Ibuka muri ako karere.
Agira ati "Mu Karere ka Gisagara abubakiwe inzu zikomeye ni 208, izikeneye gusanwa ni 1127, kugeza ubu abadafite icumbi na mba ni 261".
Ntitwabashije kubona imibare igaragaza uko byifashe mu tundi turere two mu Rwanda, ariko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2014 ryari ryagaragaje ko mu Ntara y’Amajyepfo hari hakeneye kubakirwa imiryango itishoboye 1978 habariyemo n’izari zikeneye gusanwa.
Kuri ubu 978 muri zo ntizirubakwa uretse ko muri rusange mu Ntara y’Amajyepfo ngo hamaze kubakwa 1220. Izi 220 zirengaho ngo ni izubatswe muri Nyamagabe na Nyaruguru, barangije izari ku rutonde bagakomeza kubakira n’abandi babikeneye.
Guverineri Kayitesi anavuga ko ku bufatanye na FARG hateganywa kuzakorwa n’irindi barura, kugira ngo bamenye uko byifashe nyakuri.

Icyakora, iby’iri barura rishyashya binavugwa n’ubuyobozi bw’uturere kuva muri 2019, iyo umuntu agerageje kumenya imibare ijyanye n’abarokotse Jenoside bakeneye kubakirwa n’abakeneye gusanirwa.
Gusa na none, iyo mibare yo muri 2014 urebye yarahindutse cyane, kuko niba i Gisagara honyine hari inzu 1127 zikeneye gusanwa, muri zo hakabamo n’izamaze kugwa ibihande, hakaba n’abandi bantu badafite icumbi na mba 261, umuntu agereranyije yasanga iki ari ikibazo gifitwe n’abarokotse Jenoside batari bakeya mu Rwanda hose.
Naphtal Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka), avuga ko abarokotse Jenoside bamaze kubakirwa muri rusange basaga ibihumbi 32, harimo abasaga ibihumbi 29 bubakiwe na Leta, n’abandi basaga 3000 bubakiwe n’imiryango nterankunga.
Na we avuga ko inzu zubatswe Jenoside ikirangira byakozwe mu buryo bwihuta, hashakwa uko babonera abantu aho kuba byihuse kuko inzu zabo zari zasenywe izindi zigatwikwa.
Ngo zagiye zubakwa nabi, none ubu urebye zose zikeneye gusubirwamo, kuko akenshi abashakisha uko bazisana basanga nta rufatiro, unasanga ahanini nta na fondasiyo zifite.
Ahishakiye yifuza ko iki kibazo cyashakirwa umuti mu buryo bwihuse kuko kiri mu bibangamira iterambere ry’abarokotse Jenoside.
Agira ati "Kububakira byashyirwa mu byihutirwa, kuko imyaka 27 ni myinshi ku waba agifite ikibazo cy’icumbi. Bituma atakaza icyizere. Abantu batagira aho baba usanga ari na bo baba bafite ibibazo by’ihungabana, bikanabongereraho ubukene bukabije".
Ati "Ni byiza ko byashyirwa muri gahunda, bigakorwa bikarangira, hanyuma ibyo kubaka ubushobozi bw’abantu bigakurikiraho, ariko icy’ibanze cyararangiye."
Umuyobozi mukuru wa FARG, Julienne Uwacu, avuga ko kuba hari bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mazu ashaje akeneye gusanwa babizi, kandi ko igikorwa cyo kubasanira cyatangiye mu bufatanye n’uturere.
Agira ati "Ntabwo amazu yose afite ikibazo yasanirwa rimwe kuko ubushobozi butabonekera rimwe, ariko buri mwaka hari umubare w’amazu asanwa. Turacyegeranya umubare w’agomba gusanwa yose, ntiturarangiza icyo gikorwa ariko byaratangiye".
Mu Karere ka Gisagara, muri uyu mwaka bubakiye abarokotse Jenoside batishoboye 26, kandi na bariya batuye mu birangarizwa ngo barateganya kubasanira bidatinze.
Naho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, ngo hatagize igihinduka bakubakira imiryango 66.

Ohereza igitekerezo
|