Bifuza gusanirwa Biogaz zangiritse

Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abifuza gusanirwa biogaz kuko kubona inkwi zo gucana bibagora cyane.

Hari biogaz zapfuye hatarashira n'umwaka
Hari biogaz zapfuye hatarashira n’umwaka

Abubatse Umudugudu wa Ruhuha bawushyizemo biogaz zaka hifashishijwe umwanda wo mu bwiherero hamwe n’amase. Kuba abawutuyemo barahawe n’inka byatumye kubona amase bitabagora.

Icyakora, n’ubwo hari abishimira kuba babasha kwifashisha biogaz, ubu bakaba baravuye ku ngorane zo kujya gushakisha inkwi zo guteka, hari n’abavuga ko biogaz zabo zapfuye, ku buryo guteka bibagora.

Umwe muri bo witwa Cansilde Urengejeho avuga ko mu myaka itatu amaze muri uriya mudugudu, biogaz yayifashishije mu gihe cy’amezi atandatu gusa agira ati “Mbere umuntu yatekaga nta myotsi ahura na yo. Ubu ngubu ufite umwana mutoya bimugora kurusha, kubera kumujyana mu myotsi.”

Hari n’abinubira ko biogaz bafite ifite imbaraga nkeya, ku buryo ku miryango ine iba ihurira kuri imwe, hari ubwo usanga ibiri cyangwa itatu iyegereye ari yo ibasha gucana.

Ikindi gikunze kugaragara nk’imbogamizi kuri izo biogaz, ni uko no mu zikora hari izimena umwanda aho utagenewe.

Béatrice Mukalibanje ati “Usanga aho kugira ngo imyanda yamaze kuvamo biogaz ijye mu cyobo cyabugenewe, ipfumukira iruhande rwa shitingi iba irimo gaz. Nkeka ko ari ukubera ko igihombo cyakagombye gutwara iyo myanda giteye ku buryo kiri hejuru, imyanda ntibashe kuzamukamo ngo ijye mu cyobo cyabugenewe.”

Abafite biogaz zapfuye banavuga ko batazi umuntu bakwiyambaza ngo aze kubasanira, akaba ari yo mpamvu bifuza gufashwa zigasanwa.

Ubundi Umudugudu wa Mamba ugizwe n’inzu 30 zituyemo imiryango 120, kuko zubatse ku buryo inzu imwe irimo enye zifatanye. N’ubwo hari zimwe muri Biogaz zidakora neza, izapfuye burundu ni 16.

Ni ukuvuga ko izikora ari 14, na byo bishaka kuvuga ko abarenga ½ cy’abahatuye batakibasha kwifashisha biogaz.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugène Niyirora, avuga ko bashatse umutekinisiye uzi ibya biogaz, yabara ibikenewe kugira ngo izapfuye zibashe gusanwa, akavuga ko bizatwara amafaranga ibihumbi 500.

Ati “Byarapfuye baterera iyo, aho umutekinisiye agaragarije ko bisaba ibihumbi 500 ngo zisanwe, abaturage bavuga ko ayo mafaranga batayabona. Umurenge wari wandikiye akarere ugasaba kubafasha, nyuma yo kubwira abaturage ko ubufasha buramutse bubonetse bwaba ari bwo bwa nyuma, ubutaha bazirwanaho.”

Ubu ngo bategereje icyo Akarere kazabasubiza, uretse ko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, we avuga ko igihe abantu bahawe ibikorwa bibafitiye akamaro baba bagomba kumenya ko ari ibyabo, hanyuma bagaharanira ko bikomeza gukora.

Oreste Niyonsaba, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibicanwa muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), we yongeraho ko batanze mu turere amazina y’abatekinisiye bazi ibya biogaz bashobora gusana izangiritse, bityo umuturage ufite iyo ashaka gukoresha akaba akwiye kujya ku murenge, bakamumurangira, hanyuma we akiyishyurira serivise ahawe kimwe n’ibikoresho bya ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka