Gisagara: Mituweli ntikiri umuhigo ku batuye mu mudugudu wa Nkunamo

Umukuru w’umudugudu wa Nkunamo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, Félix Nshimiyintwali, avuga ko kuri bo gutanga amafaranga ya mituweli bitakiri umuhigo, kuko basigaye babikora nk’ibintu bisanzwe.

Minisitiri Nyirarukundo ashyikiriza inka umukuru w'umudugudu wa Nkunamo
Minisitiri Nyirarukundo ashyikiriza inka umukuru w’umudugudu wa Nkunamo

Yabivuze ubwo ku itariki ya 27 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignatienne Nyirarukundo, yashimiraga Akarere ka Gisagara kuba ku isonga y’utundi turere mu kwesa umuhigo wa mituweri, akaboneraho no gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwitabira mituweri mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.

Nshimiyintwali yagize ati “Ikintu cyitwa mituweli kuri twe ntabwo kikiri umuhigo, kuko twabyubatse mu buryo butajegajega. Kuva muri 2017 twatangiye gufata ibihembo by’umurenge, duharanira iby’akarere abandi bakadutangayo. 2019-2020 akarere karaduhembye twahize abandi”.

Yongeraho ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 baciweho n’umudugudu wa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, wari usanzwe uba uwa nyuma mu mihigo ya mituweri, ariko noneho ukaba waraje ku isonga y’iyindi.

Ariko aba bakuru b’imidugudu bombi bahawe inka, nk’ishimwe ryo kuba barakoze ubukangurambaga, bakaba aba mbere mu kwesa umuhigo wa mituweri w’umwaka utaha w’ingengo y’imari mu mpera za Werurwe 2021.

Ku bijyanye n’ibanga aba bakuru b’imidugudu bakesha gukusanya amafaranga ya mituweri ku gihe, Nshimiyintwali agira ati “Dukoresha ibimina bya mituweri, mu masibo. Ikidutindira ni itariki yo kwishyura. Iyo bafunguye umurongo tujya mu bimina tugakuramo amafaranga tugahita twishyura bigahita birangira.”

Yungamo ati “Ntabwo tukijya mu nama ngo twigishe abaturage mituweri, baturusha kumenya akamaro kayo. Ni bo igirira akamaro, bakajya mu bindi bikorwa bafite ubuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérome Rutaburingoga, avuga ko muri uyu mwaka uri gushira w’ingengo y’imari, imirenge yose igize ako karere uko ari 13 yitabiriye mituweri 100%, uretse umwe.

Yungamo kandi mu rya Nshimiyintwali avuga ko i Gisagara bafite gahunda y’uko mituweri itakongera kubarwa mu mihigo kuko abantu bose bumva ko bagomba kuyitabira, ahubwo bagatangira gutekereza ku yindi mishinga y’iterambere.

Ati “I Gisagara dufite gahunda y’uko bitarenze uyu mwaka buri muturage yaba afite inka, binyujijwe muri gahunda ya Girinka no korozanya. Byatumye twihutisha mituweri, kugira ngo tubone umwanya wo kwita ku yindi mihigo, tubashe gutera imbere”.

Intego kandi ngo ni uko “mu bihe biri imbere batazajya bahora bavuga mituweri ahubwo igare, moto, imodoka, ndetse n’indege ku babishaka”.

Kuri ubu mu Karere ka Gisagara bamaze gutanga mituweri y’umwaka utaha w’ingengo y’imari ku rugero rwa 59.33%, kandi igihe nk’ikingiki muri uyu mwaka uri kurangira bari bamaze kuyatanga ku rugero rwa 30.17%.

Ibi ngo bigaragaza ko uko imyaka igenda isimburana, ubwitabire bugenda bwiyongera, kandi ku gihe, ku buryo n’intego yo kutngera gushyira mituweri mu mihigo, ahubwo mu bikorwa bisanzwe, amaherezo izagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka