Gisagara: VUP yabakuye mu bukene bukabije ariko bifuza kongererwa amafaranga y’umubyizi

Abakene bahabwa akazi mu mirimo ya VUP mu Karere ka Gisagara bavuga ko yabafashije kwikura mu bukene bukabije, ariko na none bakavuga ko amafaranga 1200 bishyurwa ku mubyizi ari makeya ugeraranyije n’uko isoko ryifashe.

I Gisagara, abakora imirimo y'amaboko ya VUP bifuza kongererwa amafaranga y'umubyizi
I Gisagara, abakora imirimo y’amaboko ya VUP bifuza kongererwa amafaranga y’umubyizi

Umupfakazi witwa Vestine Nyirandimubanzi wo mu Murenge wa Kigembe, avuga ko yatangiye gukora imirimo y’amaboko ya VUP mu mwaka wa 2011 kandi ko amafaranga yagiye ahembwa yamufashije kujya mu matsinda yo kugurizanya, akabasha kwegeranya amafaranga yatumye ashobora kwiyubakira inzu, akava mu y’iwabo.

Amafaranga yagiye abona ngo yanamufashije kurera abana be no kubashyira mu ishuri, none ubu afite intego yo kugura inka, kandi ngo igihe azaba yamaze kuyigura, ntazasubira mu bukene bukabije nk’ubwo yahozemo n’ubwo atakomeza gukora muri VUP.

Agira ati “VUP ikomeje, mu gihe cy’imyaka itatu naba maze kugura inka. Icyo gihe nazaba ngize aho nigejeje. Kuko inka itanga ifumbire ihagije, nabona ibyo kurya bihagije, nkasagurira n’amasoko.”

François Matabaro w’imyaka 42 na we wo mu Murenge wa Kigembe, avuga ko amaze imyaka ine gusa akora imirimo y’amaboko ya VUP, kandi ko yamubashishije kuva mu bukene bukabije.

Agira ati “Urabona ubu ndasa neza kuko nsigaye mbasha kubona amafaranga yo kugura agasabune. N’abana banjye n’umugore wanjye ni uko, basigaye bafite n’imyambaro. Mbere twatungwaga n’imboga, ibijumba bikaboneka rimwe na rimwe, ariko ubu si ko byifashe.”

Na we avuga ko aramutse akomeje gukora iyi mirimo mu myaka itatu yaba amaze kugira aho agera, ku buryo akazi gahawe abandi we yakomeza kubaho biciriritse, ariko bitameze nk’uko yari ameze.

Ibyo ariko ngo yabishobozwa n’uko amafaranga bahembwa ku mubyizi yakwiyongera, kuko nk’uko n’abandi bakora imirimo ya VUP muri Gisagara babivuga, 1200 bahembwa babona ngo ntikikijyanye n’igihe.

Agira ati “Baduhembye nk’ibihumbi bibiri, kugura inka byahita binyorohera, hanyuma nkagura n’agasambu, nkazajya ngahinga.”

Undi mubyeyi w’i Kigembe na we ati “Urabona ubu mu minsi 10 duhembwa ibihumbi 12, bakuraho nk’aya Ejo Heza cyangwa ayandi, ugasigarana ibihumbi umunani cyangwa birindwi. Ariko batwishyuye 2000 ku mubyizi nahita ngura agatungo byihuse, nkakodesha n’imirima nkahinga nkafumbira, iterambere rikihuta.”

Nyirandimubanzi na we ati “Batwishyuye 2000 cyangwa 1500 umuntu yabona ubwizigame bwa Ejo Heza, agasigarana n’ayo kujyana imuhira.”

Immaculée Mukarwego Umuhoza, ukurikirana gahunda zo kuvana abaturage mu bukene mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), avuga ko ubundi amafaranga atangwa ku mubyizi atagenwa na LODA, ahubwo ashingirwa ku gaciro k’umurimo mu karere.

Agira ati “Uzasanga hari abahemba 1000, abandi 1200 abandi na bo 1500 ndetse na 2500 mu mujyi wa Kigali. Ibyo byose bigenwa n’inama njyanama y’akarere cyangwa se iy’umurenge, bitewe n’uturere, hashingiwe ku gaciro k’umurimo mu Karere.”

Avuga kandi ko hamaze iminsi hatekerezwa k’uko aho bahembwa makeya yagera byibura ku 1500, kandi bagakora byibura imibyizi 110 ku mwaka, aho kuba 72 yari yagenwe mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka