
Iryo shuri ryubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) n’Akarere ka Gisagara, rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 270, nk’uko bivugwa na Clémence Gasengayire, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Anavuga ko rizigishirizwamo ubwubatsi, ubudozi n’amashanyarazi, rikaba ryarubatswe hatekerezwa ku bana bakeneye kwiga imyuga mu Murenge wa Mugombwa, hamwe n’ab’impunzi ziri hafi y’aho ryubatswe.
Kugeza ubu inyubako ni zo zarangiye, kandi n’ibikoresho ngo bizaba byaragezemo mu Kwakira 2021, ari na bwo rizatangira kwigirwamo.
N’ubwo ritaratangira ariko, ababyeyi barituriye batangiye kuribonamo igisubizo ku bana barangiza kwiga mu mashuri asanzwe, babura akazi bakabacika bakajya kugashakira mu mijyi, ari na byo ababyeyi bamwe babonamo ubuzererezi.

Uwitwa Célestin Kamanzi agira ati “Abana bacu hari abarangiza segonderi bagashaka guca hirya no hino, ariko imyuga izabafasha. Aho kugira ngo abana barangize kwiga banyanyagire hirya no hino, iri shuri turyitezeho kuzadukuriraho ubuzererezi ku bana bacu.”
Yunganirwa na Emmanuel Ndayisaba ugira ati “Iri shuri ryaje turikeneye. Ishuri nk’iri ryabaga kure, ababyeyi nta bushobozi bafite. Ariko noneho abana bazajya biga hafi nta matike badusaba, kandi dufatanye n’abarezi kubacunga, usange bagize imikurire myiza n’ubushobozi bwo kwibeshaho.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari amashuri arindwi y’imyuga, harimo abiri yigenga yashyizweho n’abihayimana. Iry’i Mugombwa niritangira gukora rizaba ribaye irya munani.
Kuri ubu muri aka karere hari kubakwa andi mashuri ane y’imyuga, kandi hari gahunda yo kuzakurikizaho andi abiri. Intego bafite ngo ni uko muri buri murenge hazaba hari byibura ishuri rimwe ry’imyuga.
Ohereza igitekerezo
|