Bimwe mu bibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka biri mu nzira zo gukemuka
Ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum - LAF), Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA) wabashije kongerera ubumenyi abafasha mu by’amategeko, ndetse banahawe ibitabo (client forms) na telefone zigezweho (smart phones) byose bibafasha kwakira ibibazo by’akarengane by’abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo bibashe gukurikiranwa no gukemuka. Ibi kandi biri mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko mu kubarenganura.
Ni muri urwo rwego na none kandi uburenganzira bwabo burimo kubahirizwa aho bamwe amasambu yabo yagarujwe, abanyeshuri bamwe basubiye mu mashuri, bahawe n’ibikoresho.
Nikuze Mariya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utuye muri Nyaruguru avuga ko yari afite isambu ariko ikaza kujyanwa n’abanyamafaranga ariko ko yafashijwe kugaruza isambu ye akaba ashimira LAF ndetse na COPORWA ubuvugizi bamukoreye.
Yagize ati “Abafasha mu by’amategeko batumye mbona isambu yanjye abafite amafaranga bari barayitwaye ndayibura burundu ariko ndishimira ko ubu nabonye aho guhinga”.
Ndayisabye utuye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini, avuga ko COPORWA yabafashije kubakorera ubuvugizi none ubuyobozi bw’Umurenge bwabasaniye amazu bakaba batuye heza ndetse ko babonye bimwe mu bikoresho byabagoraga kugira ngo abana bajye ku ishuri.
Yagize ati “Reba ubu bari kudusanira amazu amwe yaruzuye andi ntaruzura bari no kuduha amabati abana bacu bakorewe ubuvugizi babona ibikoresho by’ishuri ntabwo tugipfa kurengana kuko hari abahita badufasha mbere byari bitugoye cyane”.
Bavakure Vincent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uturere uyu mushinga ukoreramo nka Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru bafashije ibintu bitandukanye kugira ngo abasigajwe inyuma n’amateka bagire ubuzima bwiza.
Yagize ati “Imibereho yabo ntabwo twavuga ko ari mibi cyane kuko abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanyije na COPORWA, tugerageza kubafasha nk’umushinga biciye mu mushinga watewe inkunga na Legal Aid Forum/LAF wabafashaga mu bijyane n’amategeko.
Ushaka kujya mu nkiko cyangwa bategereje kubona abavoka barababonye, abari bafunze muri za gereza bararenganuwe barafungurwa (aha twavuga nka Minani Aimable waregwaga urugomo, gukubita no gukomeretsa. Hari na Nshimiryayo Vava waregwaga ubujura buciye icyuho”.
Akomeza avuga ko hari n’undi witwa Akimana Josiane waregwaga gukubita no gukomeretsa bose bo mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Akagari ka Ntwali, Umurenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru. Hari n’undi witwa Mupagasi Uriho wo mu Murenge wa Munini, Akagari ka Ngarurira, Umudugudu w’Agatare wari ufungiye kuri station ya Polisi i Kibeho muri Nyaruguru na we yarafunguwe aho yaregwaga kugubita no gukomeretsa.
Ati “Hari ababyeyi bari barateye inda zidateganyijwe bari barihakanye abana babyaye, COPORWA ifatanyije na LAF babakoreye ubuvugizi abateye inda bemeye kwiyandikishaho abana babo no kubafasha. Hari abari bashyizwe mu byiciro badakwiye twafatanyije n’ubuyobozi birakemuka”.
Akomeza agira ati “Hari n’abariganyijwe bahabwa intica ntikize ku butaka bwabo twarabugaruje, twahuje abaturage n’ubuyobozi bakababwira ibibazo byabo tugahamagara ababishinzwe bari kumwe na COPORWA tugakemura ibibazo abaturage bose bahari (legal mobile clinic), benshi bagenda baduterefona ko byakemutse cyane cyane nk’abafunguwe twavuze haruguru”.
BAVAKURE Vincent avuga ko bazakomeza gufasha mu buryo butandukanye abasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane mu kugabanuka kw’akarengane aho avuga ko kacitse ku kigereranyo cya 80%, ndetse bazakomeza kwegera abasigajwe inyuma n’amateka ndetse COPORWA izakomeza gufatanya n’abahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka/ababana n’abaturage(Paralegals/Abafasha mu by’amategeko) mu gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guca akarengane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|