Nyuma y’igihe kitari gitoya abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo bifuza kugerwaho n’imodoka zitwara abagenzi, ku wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023 Horizon Express yatangiye kuhakorera.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 two mu Karere ka Gisagara, bashyikirijwe moto nshya bazajya bifashisha mu kazi kabo, biyemeza kwihutisha serivisi baha abaturage bashinzwe.
Abaturiye uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babona ntaho bataniye n’abataruturiye, kuko na bo bawurya uturutse kure unabahenze kimwe n’abandi.
Abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, bifuza ko n’iwabo hagera imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bajye boroherwa n’ingendo, kuko kugeza ubu zibahenda cyane.
Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.
Ubuyobozi bwa Komine Ntega mu Burundi, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, bwashyikirije ubw’Akarere ka Gisagara mu Rwanda inka yari yibwe muri 2021, ikambutswa Akanyaru ikajyanwa i Burundi.
Mu Karere ka Gisagara, hari abagore bagaragarije Umuvunyi mukuru ko bahuye n’akarengane, ko gushakana imitungo n’abagabo babanaga batarasezeranye, hanyuma bakayibirukanamo, bakazana abandi bagore.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo, yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.
Abaturiye igishanga cy’Akanyaru mu gice cyo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, barishimira umusaruro kibaha nyuma y’uko bacyitunganyirije mu 2016.
Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hasojwe igikorwa cyari kimaze igihe cyo gushaka impano mu bana bato bakomoka muri aka karere, ndetse no mu turere baturanye, hagamijwe gushaka abana binjizwa mu ikipe y’abato ya Volleyball y’aka karere (Gisagara Volleyball Academy), iherutse (…)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.
Mu ntangiriyo za Kanama uyu mwaka, nibwo Akarere ka Gisagara ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), batangije gahunda yo kuzenguruka ako karere kamaze kuba igicumbi cya Volleyball, bashakisha impano z’abana bato bari munsi y’imyaka 16, bafite impano muri uwo gukina umukino, maze bagatoranywa (…)
Ubuyobozi bw’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, abaruturiye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bakunze kwita Hakan, ntibwishimira kubeshyerwa kutishyura ingurane, ahubwo ko abarwishyuza bareba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Tuyizere Florence w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, yasize abandi bakobwa mu marushanwa yo kwiruka yitiriwe ‘gukorera ku ntego’, yabereye i Ndora tariki 28 Nyakanga 2022, maze ahembwa inka.
Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari ibyagiye biba mbere y’urugendo rwe bitari bisanzwe.
Abatuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batangiye kwiyumvamo iterambere babikesha gahunda zibafasha guhindura imyumvire.
Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.
Abakirisitu b’ahitwa ku Kinteko mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, ubu barishimira Kiliziya batangiye gusengeramo tariki 2 Werurwe 2022, nyuma yo kuyiyubakira begeranyije ubushobozi bwabo, ndetse babifashijwemo n’abakirisitu ba Paruwasi Katedarali ya Butare.
Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze kwesa uwo umuhigo 100%.
Abangavu babyaye bo mu Mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko kubura abo basigira abana ngo bajye kwiga ndetse no gusiragizwa igihe bagiye kurega ababateye inda, biri mu bibabangamira.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hari hateraniye imbaga y’aba sportifu baje gutera ingabo mu bitugu no gushyigikira ako karere, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro irerero ry’abana mu mukino wa Volleyball.
Nyuma y’uko ikipe ya Gisagara Volleyball Club imaze kuba ubukombe muri Volleyball nyarwanda, Akarere ka Gisagara kagiye kumurika amakipe y’abato y’uyu mukino mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umukino wa Volleyball mu Rwanda by’umwihariko impano ziri muri aka Karere ka Gisagara.
Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Gihugu hose hatangijwe Itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya cyenda, aho abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2020-2021, bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, uturima tw’igikoni no gusibura imihanda yangijwe n’imvura.
Uruganda rutunganya umutobe n’inzoga mu bitoki rw’i Gisagara (GABI), rurinubira kubura ibitoki rwifashisha, mu gihe abahinzi bo bavuga ko rutabagurira umusaruro.
Nyirimana Fidèle watozaga UVC yahoze ari UTB yamaze gusubira ku ivuko mu ikipe ya Gisagara VC nk’umutoza mukuru. Nyirimana yageze mu ikipe ya UTB mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Gisagara VC yari amaze guhesha igikombe cya Shampiyona.
Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, mu mpera z’icyumweru gishize yatangije ku mugaragaro gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyete y’urubyiruko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Augustin Iyamuremye, yagendereye abaturage b’i Save muri Gisagara baherutse kugwiririrwa n’ibiza, abagezaho n’ubufasha bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ruzaba rukora neza muri Mata 2022.
Imvura y’amahindu yarimo n’inkuba yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022 i Gisagara, yahitanye umuntu umwe, isenya n’inzu zitari nke kandi yangiza imyaka.