Polisi yafashe abakekwaho gutega umunyeshuri bakamwambura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Bafatiwe mu Kagari ka Munazi mu Mudugudu wa Rwosezero mu Murenge wa Save.

Inzira zinyura mu bishanga biri mu nkengero z'Umujyi wa Huye zikunze kuvugwamo ibikorwa by'ubujura
Inzira zinyura mu bishanga biri mu nkengero z’Umujyi wa Huye zikunze kuvugwamo ibikorwa by’ubujura

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko hari abantu bateze Manishimwe ari mu gitondo agiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bamwambura amafaranga yari afite ndetse na mudasobwa (Laptop). Nyuma yahise aza gutanga amakuru Polisi itangira gushakisha abo bantu.

Yagize ati “Hari abantu bategeye Manishimwe mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo mu Kagari ka Rwanza mu murenge wa Save. Bamuteze ari mu gitondo hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya, Manishimwe ntiyabashije kumenya amazina yabo ariko yasobanuye uko bari bambaye n’uko basa, abayobozi mu Mudugudu no mu Kagari bahise bemeza ko umwe ari Nikobiri nawe avuga ko yari kumwe na Hategekimana.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko atari ubwa mbere muri kiriya gishanga kiri mu Mudugudu wa Cyezuburo havugwa abantu batega abantu bakabambura. Yavuze ko Polisi ifatanije n’izindi nzego bashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano hariya hano harimo kuhapanga amarondo ya nijoro.

Yagize ati “Twafashe bariya babiri barimo gucyekwa kwambura Manishimwe ariko turacyarimo gushaka n’abandi kuko hari abaturage benshi bagiye baduha amakuru ko hariya hantu bakunze kuhamburirwa n’urubyiruko ruhajya cyane cyane ku mugoroba.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka gukomeza gukora ibyaha bategereje gutungwa n’ibyo bambuye abaturage. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu baturage biteguye guhashya abantu bose bashaka guteza umutekano mucye mu baturage.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Hakizimana na Nikobari Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Save.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe, iyo kwiba byakozwe nijoro, iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobanu bahanwe n’inzego zibishizwe

Tuyishime yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ibihano ntibikwiye kuba amagambo gusa yanditse ngo abantu bumve ko bikomeye ihazabu icibwa umuntu wayibona,utayibona agafungwa igihe gihagije ngo umwaka 1 nihazabu ya 1000 000!!ingegera se iteka abantu cyangwa ipfumura inzu igira iki!!1000 000 numuntu muzima ukora akazi apfa atatayatunga namwe ngo umujura,abashyiraho amategeko bahera ku mishahara yumurengera bayora ikabibagiza uko abandi bariho umujura ajye a subiza ibyabandi ubundi akatirwa byibuze imyaka 5naho umwaka nukuborora,

lg yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka