Covid-19 yakerereje iyubakwa ry’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri

Umuyobozi mukuru w’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rurimo kubakwa mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko kurutaha muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021 bitagishobotse kubera icyorezo cya Covid-19.

Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19
Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19

Ubundi byari biteganyijwe ko muri Gicurasi 2021 imirimo yo kubaka igice gisigaye cy’urwo ruganda (Icya mbere cyarangiye muri Werurwe) izarangira, hanyuma kikageragezwa, ku buryo muri Kamena 2021 amashanyarazi gitanga (megawati 80) yari gutangira kwifashishwa.

Ibi ariko ngo ntibyagenze uko byari byitezwe kubera indwara ya Coronavirus, nk’uko bisobanurwa na DG Dominique Gubbini.

Agira ati “Twakererejwe n’imyuzure yabaye mu gishanga ducukuramo nyiramugengeri, ariko na none tunakererezwa n’uko abatekinisiye bagombaga guturuka mu Buhinde, mu Burayi no muri Bresil bagombaga kugira uruhare mu gutuma uru ruganda rurangira, babuze aho banyura ngo batugereho”.

Icyakora ngo muri iki cyumweru babashije kuza, ku buryo abayoboye imirimo yo kubaka urwo ruganda bateganya, hatagize igihinduka, ko hagati mu kwezi kwa Kanama 2021 ruzagerageragezwa, hanyuma mu kwezi k’Ukwakira 2021, megawati 80 ruzajya rutanga zigatangira kwifashishwa.

Gubbini ati “Icyo gihe ni bwo tuzabasha kugirana amasezerano na REG, hanyuma amashanyarazi y’uruganda rwacu atangire kwifashishwa. Kugeza ubu igice cyarangiye kirakora, ariko ntikirabasha kubyazwa amashanyarazi ngo yifashishwe”.

Kubaka urwo ruganda byatangijwe muri Gicurasi 2017, hashyirwa ibuye ry’ifatizo aho rugomba kubakwa. Byari biteganyijwe ko ruzarangira muri Mutarama 2020, ariko icyo gihe cyageze rutaruzura ngo kubera ibikoresho bimwe na bimwe bituruka hanze y’u Rwanda batari babashije kubonera igihe.

Icyo gihe abarwubaka biyemeje ko ruzatahwa muri Kamena 2020, ariko icyorezo cya Coronavirus gikerereza imirimo, byatumye igice cya mbere cyarwo cyuzura muri Werurwe 2021 hizewe ko igisigaye kizuzura muri Kamena 2021, none ubu harateganywa ko kizuzura muri Kanama 2021, kigatangira kubyazwa amashanyarazi ashobora gutangira kwifashishwa mu kwezi k’Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka