Gisagara: Abafite ubumuga bagana ‘Isange One Stop Center’ baracyari bake

Abita ku bibazo by’abafite ubumuga bavuga ko abafite icyo kibazo bagana Isange One Stop Center mu Karere ka Gisagara ari bakeya cyane, ugereranyije n’ihohoterwa rikunze kubakorerwa.

Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya
Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya

Iki kibazo cyagaragajwe n’itsinda ry’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) bagendereye Isange one stop center yo ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, tariki 24 Kamena 2021, bagenzwaga no kureba uko abafite ubumuga boroherezwa kugana icyo kigo.

Julienne Mukantwari ushinzwe gukurikirana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange ku bitaro bya Kibilizi, yagaragaje ko n’ubwo mu mpapuro buzuriza ababagana nta hagenewe kwandika niba ukeneye serivisi asanzwe afite ubumuga cyangwa ntabwo, agereranyije bakira ufite ubumuga umwe mu mezi abiri. Nyamara muri rusange, ababagana buri kwezi baba bari hagati ya 30 na 40.

Jacques Mugisha ari na we wari uyoboboye iryo tsinda ryaturutse muri NCPD, yibajije impamvu abafite ubumuga bagana icyo kigo ari bakeya nyamara muri rusange bakunze guhura n’ihohoterwa, hanyuma mu biganiro biza kugaragara ko mu bibitera harimo kuba abafite ubumuga bafite amakuru makeya ku mikorere ya Isange, ndetse no kuba barakuriye mu ihohoterwa bagatekereza ko ari bwo buzima.

Agira ati “Nta n’imikoranire yihariye Isange ifitanye n’inzego zihagarariye abafite ubumuga, kugira ngo babe barabasobanuriye uko bakora”.

Ubundi nk’uko bisobanurwa na Mukantwali, Ibigo bya Isange biri hirya no hino mu Rwanda ngo bikurikirana ihohoterwa rigaragara mu buryo bune, harimo iryakorewe ku gitsina nyir’izina, urugero nko gusambanya abana, n’iryakorewe ku mubiri harimo gukubita, gukomeretsa, gutwika, guhutaza, byose bishobora kwangiza umubiri tubona inyuma.

Ati “Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku marangamutima. Ntirikunze kugaragara kuko abantu bataryitaho, rikazagera aho rivamo iryakorewe ku mubiri. Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, aho usanga umwe mu muryango abuzwa uburenganzira ku mutungo, urugero nk’umugabo akavuga ko ibyo mu rugo byose ari ibye. Cyangwa ugasanga umwana umwe mu muryango abujijwe kwiga”.

Abakorewe ayo mahohoterwa abiri ya nyuma (irikorerwa amarangamutima no ku mutungo), ari na yo akunze gukorerwa abafite ubumuga, ngo ntibakunze kugana Isange muri rusange, nyamara ari yo yabafasha, ikabereka inzira yo kunyuramo kugira ngo bikemuke.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, bateganya gukora ubukangurambaga buzafasha abantu kumenya iby’ihohoterwa n’aho babariza kugira ngo rikemuke.

Ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana, hari ubukangurambaga buteganyijwe kugera ku midugudu, aho bazigisha buri Munyarwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamenya amoko y’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ugize ikibazo babashe kumuyobora aho yafashirizwa kugira ngo gikemuke”.

Kandi ngo babifashijwemo n’umufatanyabikorwa Enabel-Barame, barateganya gukora ku buryo Isange One Stop Center iba no ku bigo nderabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka