Gisagara: Ihuriro ry’inararibonye ryaciye amakimbirane mu ngo i Kibayi

Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.

Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane
Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane

Umusaza Benedigito Ntamwete w’imyaka 84, umwe mu bagize iri huriro mu Kagari ka Kibayi, avuga ko aho bamenye hari amakimbirane bajyayo ari isinda ry’abantu bakuru bane cyangwa batanu.

Agira ati “Tujya ku muturage ubanye nabi n’umugore, tukabahanura tubereka ingero z’uko natwe dushaje hari ibibazo twanyuzemo, ariko abakuru bakadufasha kubikemura, ari na byo dukesha kuba dusazanye n’abagore bacu. Turabigisha bakagera aho bumva, nyuma y’icyumweru tukazasubirayo, tugasanga ibibazo byarakemutse.”

Yungamo ati “Baratwubaha, bakatubwira ibyo bapfa, tukabigisha nk’uko umubyeyi yigisha abana, bigakemuka pe. Twarabikemuye, kandi nta ngo zikirwana hano iwacu.”

Alexis Ntabeshya w’imyaka 69 na we uri mu ihuriro na we ati “Baratwumvira kuko basanze n’abo twahereyeho nta gihano twabahaye, ahubwo twarabigishije hanyuma tukajya no kubasura. Babona yuko icyo twebwe tugamije ari ukwigisha.”

Ntamwete anavuga ko abo bafasha gukemura ibibazo by’amakimbirane atari abadafite ababyeyi gusa, kuko usanga hari n’ababafite ariko na bo nta nama bagira abana kuko na bo baba batabanye neza.

Francine Uwitonze na Jean Damascene Mbogamiyehe ni bamwe mu batuye I Kibayi bahoraga bakimbirana mu rugo rwabo, bakaza kubicikaho babikesha inama z’inararibonye zigize Ihuriro Umuturage ku isonga.

Bavuga ko n’ubwo bahoraga mu buyobozi, kwiyunga byari byarananiranye, ariko ko inama bagiriwe n’abasaza zatumye babasha kwiyunga kuko bazanye n’ababyeyi babo, bakavuga ukuri ku bibashyamiranya, bakaza gusanga ahanini bituruka ku izima rya buri wese, hanyuma bakemera gucisha makeya buri wese ku ruhande rwe.

Uwitonze agira ati “Mbere ntitwumvikanaga n’umugabo kuko hari ibyo yanshyiragaho numva ntashoboye. Ubu turagendana kuko hari imyitwarire naretse, ariko na we ibyo yanshyiragaho ntashoboye yemeye kubireka.”

Mbogamiyehe na we avuga ko kuba barabashije kwiyunga ahanini ari uko umugore atamujyanye aho bamuhanisha itegeko, kuko ibihano ubwabyo byatumaga barushaho guhangana.

Akomeza agira ati “Mu basaza nta gihano kibaho. Baravuga bati dore twarababyaye muri abana bacu, none kuko twazubatse twarabareze, namwe nimugire umuco wo kurera neza abo mubyaye.”

Mbogamiyehe kandi, ahereye ku byo abona byatumaga atamerana neza n’umugore we, agira inama bagenzi be bakirangwa n’amakimbirane agira ati “icya mbere gitera amakimbirane ni ugupingana. Abantu bose baba bakwiye koroherana, umugabo akabona ko uwo yashatse atari inka, n’umugore akabona ko uwo yashatse atari inka atari n’ihene.”

Damien Sibomana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa ari na wo uherereyemo Akagari ka Kibayi, avuga ko Ihuriro Umuturage ku isonga rigizwe n’abantu bakuze bagiye batoranywa mu masibo babarizwamo, ariko bagakorera mu tugari batuyemo.

Rikemura ibibazo by’amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore no hagati y’abana n’ababyeyi, ndetse n’ibibazo bijyanye n’amasambu cyane cyane ibyo kurengerana. Ngo ritandukanye n’abunzi kuko bo bifashisha amategeko, ihuriro ryo rigakoresha kuganiriza abantu, babereka n’ingero.

Anavuga ko ryatangijwe mu ntangiriro z’umwaka 2020 mu Mirenge igize Umurenge wa Mugombwa wose, ariko ngo urebye aho ryamaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara ni muri Kibayi, kuko ngo amakimbirane mu ngo yahacitse burundu.

Umurimo rikora ngo wanatumye ibibazo bakira ku murenge bigabanuka. Ati “Ritaratangira, ku murenge nashoboraga kwakira ibibazo by’abaturage bitari munsi y’icumi, mu cyumweru. Ariko ubungubu nshobora kumara n’amezi ane, nta muturage uranzanira ikibazo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka