Gisagara: Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ntiruzageraho rukayibura?

Mu gihe mu Karere ka Gisagara hari kubakwa uruganda runini ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri, hari abibaza niba iyo nyiramugengeri itazashira, amashanyarazi yifashishwaga akagabanuka mu gihugu.

Nyiramugengeri ubundi ni igitaka
Nyiramugengeri ubundi ni igitaka

Abibaza iki kibazo bagihera ku kuba sosiyete y’abanyaturukiya iri kubaka uru ruganda ari yo Power Yumn Ltd, yarumvikanye na Leta y’u Rwanda ko izarwubaka ikanarubyaza amashanyarazi, hanyuma nyuma y’imyaka 26 ikarwegurira Leta.

Bamwe bati “Ese nyuma y’iyo myaka 26 iyo nyiramugengeri izaba ishize burundu?” Abandi na bo bati “Ese ko kubaka ruriya ruganda bizatwara amamiriyari menshi, nyiramugengeri ishizemo mu myaka 26 buriya ntihaba hari igihombo kuri Leta?”

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Dominique Gubbini, asubiza iki kibazo agira ati “Inyigo yagaragaje ko mu gishanga cy’Akanyaru tuzacukuramo nyiramugengeri, hari ishobora kwifashishwa mu gihe cy’imyaka irenze 50. Ni ukuvuga ko ibyo kwibaza ngo bizagenda gute nishira, bizatangira kwibazwa nyuma y’imyaka 50.”

Igishanga kizakurwamo nyiramugengeri gifite ubuso bwa hegitari 4,200
Igishanga kizakurwamo nyiramugengeri gifite ubuso bwa hegitari 4,200

Dominique anasobanura ko mbere yo gutangira uyu mushinga bapimye bagasanga ubuso bw’igishanga bazakuraho nyiramugengeri bugera kuri hegitari ibihumbi bine na 200 (4200ha) kandi nyiramugengeri ishobora kuba igera ku bujyakuzimu bwa metero 100 (100m), n’ubwo bo ubu bari kuyicukura kugarukira kuri metero 20 (20m) z’ubujyakuzimu.

Nyiramugengeri ko ari nk’ibitaka, ibyara amashanyarazi ite?

Ugeze ku ruganda rwa nyiramugengeri kuri ubu ahasanga indundo z’igitaka cy’umukara, ari cyo nyiramugengeri, biteguye gutangira kwifashisha guhera mu kwezi kwa Werurwe, bakora amashanyarazi.

Bituma umuntu yibaza ngo ese iki gitaka numvise ko gishobora gucanwa, gitanga amashanyarazi gute?

Ikirundo cya nyiramugengeri itegereje kwifashishwa
Ikirundo cya nyiramugengeri itegereje kwifashishwa

Uruganda ruzakora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri rwubatse ku buryo nyuma yo gucukura nyiramugengeri mu gishanga hanyuma ikagezwa mu bubiko bwabugenewe, hari ahantu hagenwe izajya isukwa hanyuma imashini zikayijyana aho izajya yifashishwa mu gucanira amazi.

Umwuka ushyushye cyane (Vapeur/steam) uzajya uva mu mazi nyiramugengeri yacaniriye uzajya ukaraga imashini zibyara amashanyarazi, nuko amashanyarazi aboneke.

Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19
Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19

Biteganyijwe ko megawati 80 z’amashanyarazi uru ruganda ruzajya rutanga zizajya ziboneka hacanwe toni 2600 za nyiramugengeri, ku munsi.

Ivu rya nyiramugengeri rizajya ryifashishwa mu gukora sima

Hari uwakwibaza ngo ese nyiramugengeri izajya iba yamaze gucanwa izajya hehe ko izaba ari ivu ryinshi? Dominique Gubbini ati “Twasanze ivu rya nyiramugengeri ryaherwaho mu gukora sima. Uruganda rukora sima ruzajya rurigura.”

Nyiramugengeri kandi n’ubwo izifashiswa mu gukora amashanyarazi, ubusanzwe ngo ni ifumbire nziza yakwifashishwa mu buhinzi.

Ziriya hangari ebyiri ni zo zizajya zibikwamo nyiramugengeri, ari na ho hari ahari imyenge imenwamo hanyuma imashini zikayizamura, ikazamukira ahatwikiriwe n'aya mabati y'ubururu
Ziriya hangari ebyiri ni zo zizajya zibikwamo nyiramugengeri, ari na ho hari ahari imyenge imenwamo hanyuma imashini zikayizamura, ikazamukira ahatwikiriwe n’aya mabati y’ubururu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko ahandi.se bari fungal inganda n’a ziriya nko muri.Finland.kubera kwangiza ikirere Aho nyuma yyi imyaka inganda kuriya ibyaobyohanganirwa ubu
Ntibizaba byarabaye akarindi
Mitigators inkuru lu isano yo gutwika nyiramugangeri ni.ibyuka.bihumanya ikirere bituritse lu binyabitabire n’a karuboni

Gregoire Hategekimana yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka