Gisagara: Abantu 8 barafunzwe bacyekwaho ubujura bw’inka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Tariki ya 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Mbagire Emmanuel agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage. Izi nka na zo zahise zifatwa.

Izi nka uko ari 4 zafatiwe mu rugo kwa Bahati Jean Paul harimo iyo abapolisi basanze mu cyumba cyo mu nzu Bahati abamo (Ifoto: Polisi y
Izi nka uko ari 4 zafatiwe mu rugo kwa Bahati Jean Paul harimo iyo abapolisi basanze mu cyumba cyo mu nzu Bahati abamo (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superitendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko hari hashize iminsi abaturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi bataka ko bibwa inka n’abantu batazwi. Polisi nibwo yatangiye gufata abakekwaho ubwo bujura kuri ubu hamaze gufatwa abantu 8.

Yagize ati “ Ejo ubwo hafatwaga uwitwa Mbagire Emmanuel yavuze ko we na bagenzi be atashatse kuvuga amazina bari bamaze iminsi biba inka mu baturage bakajya kuzigurisha uwitwa Bahati Jean Bosco uyu nawe akajya kuzibaga. Mbagire amaze kuduha amakuru twagiye kwa Bahati dusangayo inka 4 harimo n’iyo yari yarahishe mu cyumba mu nzu abamo.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko mu nka 4 zafashwe, 2 muri zo (inka n’iyayo) zahise zibona nyirazo. Mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2021 mu Murenge wa Ndora hari hamaze kwibwa inka 9 naho mu Murenge wa Kibirizi hari hamaze kwibwa inka 5. Muri izo nka zose hakaba hari hamaze kuboneka inka 7 izindi ntiziraboneka kuko hari izabazwe .

SP Kanamugire yagize ati” Abaturage bo muri iriya mirenge bakundaga gutaka ko bibwa inka, Polisi ku bufatanye n’izindi nzego twashoboye gufata inka 7 muri 14. Mu makuru yatanzwe na Mbagire Emmanuel yavuze ko iyo bamaraga kwiba inka bajyaga kuzigurisha Bahati Jean Bosco wo mu Murenge wa Kibirizi nawe akajya kuzibagira ahantu bafite ibagiro muri Kibirizi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko inzego zirimo gukorana kugira ngo Bahati waguraga ziriya nka akazibaga afatwe ndetse hanashakishwe n’abandi bari inyuma y’ubu bujura bw’amatungo y’abaturage.

Yashimiye abaturage bagiye batanga amakuru yafashije Polisi gufatwa abacyekwa ndetse na zimwe mu nka zibwe zigafatwa zigasubizwa ba nyirazo. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe. Yaburiye abafite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko nta mahirwe bazagira kuko amaherezo bazagenda bafatwa abo bihamye babihanirwe hakurikijwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; Iyo kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro; Iyo uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta; Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka