Gisagara: Ndayisenga Vianney arashimirwa nyuma yo koroza inka abasaga 30

Umusaza Ndayisenga Vianney utuye mu Mudugudu wa Sabudari mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, amaze koroza inka abantu bagera kuri 32, bakaba bamwirahira kuko yabafashije.

Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza
Vianney Ndayisenga ngo ntazigera ahwema gutanga inka ku bazifuza

Ndayisenga w’imyaka 60, mu bo yoroza hari abo agabira mu buryo bw’inka y’akaguru, ni ukuvuga ko abaha inka y’imbyeyi ikababyarira, yamara gucutsa akayiha undi akayibangurira hanyuma na we yamara gucutsa iyo yamubyariye akayimusubiza, akayiha undi abona ko ayikeneye cyane.

Ngo hari n’abo aha ibimasa cyangwa inyana, hanyuma ariko bo bakazamwitura. N’ubwo atibuka neza abo yamaze koroza bose, avuga ko abo abasha kwibuka ari 32, uwa mbere yamworoje afite imyaka 32.

Abo aha inka ngo ni abo aba abona bayihawe babasha kwikura mu bukene, ariko hakabamo n’abaturanyi inka zimucika zajya mu kwabo bakamuca amafaranga menshi y’ubwone.

Ati “Umuntu ufite amahane gutyo, iyo na we yoroye hanyuma na we zikamucika zikonera abaturanyi abasha kubona ko abamwoneshereje bitari nkana, hanyuma agatuza, akiga kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gutanga imbabazi”.

Umuco wo kugabira abandi ngo awukomora kuri se witwaga Sylvestre Nyabyenda na we wakundaga koroza abaturanyi, avuga ko na we izo yoroye zikomoka ku zo yagabiwe n’abatware.

Ku bwo koroza abandi, wasangaga haba i Butare yabanje gutura, ndetse no muri Komini Ngenda (Bugesera) yaje kwimukira, hari abamwirahira bagira bati “Yampayinka Nyabyenda” abandi bati “Yampayinka Sylvestre.”

Uyu muco yawufahse kuko ngo yasanze urukundo se yagiye abiba rwaramubyariye ubucuti bukomeye, byatumaga aho yageraga hose bamwakiriza yombi bavuga bati “uyu ni mwene Nyabyenda!”

N’ubwo nta muvandimwe akigira muri Ngenda, inshuti ahagira ni nyinshi kandi zikomoka ku kubana neza kwa se, ku buryo ajya afata igihe akajya kubasura cyangwa bakanavugana kuri telefone.

Kuri ubu mu rugo kwa Ndayisenga hari inka 4. Mu mwaka ushize wa 2020 yagize ibyago apfusha izigera ku icyenda mu gihe cy’amezi atatu gusa, nyuma y’uko abaveterineri bagiye bagerageza kuzivura ntibigire icyo bitanga. Ibi ariko ntibimuca intege kuko avuga ko azakomeza koroza ababikeneye, akaba yizeye ko abo yagabiye na bo bazamwibuka bakamushumbusha.

N’abana be yagiye abaha, ku buryo umutoya w’imyaka 23 ubu na we yoroye izigera muri esheshatu, kandi na we kimwe na se amaze koroza abantu babiri.

Ndayisenga yivugira ko gutanga inka atabiterwa n’uko ari umukire, kuko na we yibonamo umukene, n’ikimenyimenyi hari abajya bamuseka kwirirwa atanga inka nk’aho yazigurishije agakuramo amafaranga, ariko umuco wo gutanga awukomeyeho.

Igituma anawukomeraho kurusha, ni uko no kuba yarabashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera abo yagiye agirira neza akabaha inka, ari na bo bamurwanyeho ntiyicwe.

Kubera ko inka atunze ari izikomoka ku nyarwanda yagiye ateza intanga z’inzugu, aho bigeze yifuza na we uwamworoza inka y’inzungu yuzuye.

Ati “N’ubwo yaba imwe nayitaho uko nshoboye, kandi n’ubundi inkundiye sinayihererana, kuko izayikomokaho nazihaho n’abandi.”

Abo uwo musaza yagabiye baramushima cyane, bakavuga ko ari umusaza mwiza, ubanira neza abaturanyi.

Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga
Ndayisenga ni umworozi wabigize umwuga

Uwitwa Gerard Macumi w’imyaka 37, amaze ibyumweru bibiri na we amuhaye inyana, kandi ngo yigeze kugabira na se, n’ubwo nta yiyikomokaho bagifite, na se akaba yarapfuye.

Agira ati “Usanga aho uciye hose abantu bavuga ngo yampaye inka Vianney. Nabonye icyivugo ku bw’uno musaza. Aho nteraniye n’abandi bagabo nyine ujya kumva ukumva nanjye ndivuze da! Nti yampaye inka Vianney”.

Aloysie Mukangango w’imyaka 84, na we ati “Natwe inka yarayiduhaye ku mugaragaro, rwose inka iransindagiza, n’ubwo itabayeho yangiriye akamaro. N’ubu nanjye ndamwirahira.”

Inka yabahaye ngo barayoroye, ariko aza kwisanga ari wenyine usigaye muri Ntuyenabi kuko n’umugabo we yapfuye, maze arayigurisha ni uko abansha kubaka indi nzu ubu arimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka