Perezida Trump ashatse gukoresha ingufu muri iki kibazo nta byinshi yakemura - Corneille Nangaa wa M23
Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 mu kiganiro n’abanyamakuru, yabajijwe icyo atekereza ku bufasha Donald Trump ashobora gutanga mu gukemura ibibazo by’impande zihanganye muri RDC, maze avuga ko ashatse gukoresha ingufu ntacyo byamugezaho.

Yagize ati “ Trump ni Perezida wa Amerika buri wese asa n’aho atinya. Afite uburyo bwe bw’imiyoborere. Sinzi niba ari we cyangwa abajyanama be babona ko ikibazo cya Congo ari amahirwe kuri Bizinesi."
Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwiyemeje kumuha icyo yashaka cyose kugira ngo akoreshe imbaraga ze arwanye M23, ariko bakamwereka impamvu y’urugamba itari yo. Aha yagize ati "Aho ni ho Tshisekedi yahereye ajya kumwinginga amubwira ngo ndaguha Congo yose ku buntu, kugira ngo umfashe ngume ku butegetsi. Ibyo ntibishobora gukemura ikibazo gihari."
Nangaa yerekana ko Congo yibwira ko M23 igamije gusahura, kandi nyamara ngo baharanira gutabara abakorerwa ivangura.
Yagize ati "Niba ashaka (Trump) amabuye naze tubiganireho tumuhe inzira ayafate. N’iyo yatwara ay’Igihugu cyose, hari Abanyekongo bakomeza kugaragaza ko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye. Hari ibibazo by’imiyoborere. Congo ni Igihugu kitariho."
Muri ibyo bibazo, Nangaa yavuzemo ubusahuzi muri Katanga, Ituri n’ahandi, aho n’ubufasha butanzwe bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’intambara busahurwa, maze Nangaa agira ati "Kinshasa ni umujyi wanduye kurusha indi. Hari umuntu utekereza ko ari Umunyekongo kurusha abandi ku buryo ategeka ko abandi bajya mu buhungiro. Jyewe na bagenzi banjye twavuze ko tutazasubira mu buhungiro, turarambiwe. Twatashye iwacu kandi tuzahaguma."
Nk’uko Nangaa n’abayobozi ba AFC/M23 bakunze kubisubiramo, uyu munsi bongeye n’ubundi kuvuga ko abatekereza ko bashobora gusubira inyuma bakava aho bafashe bibeshya kuko bidashoboka.
Yagize ati "abashaka ko tuva hano barashaka ko tujya he? Ibyo se ni byo mutekereza ko Trump azakora? Nubwo we yaba ari mu bucuruzi bwe, twebwe tuzamubwira ko tuzaguma hano kuko nta handi dufite ho kujya. Rero iyo mitekerereze ntabwo yakemura ikibazo gihari. Abashaka amabuye bazayatware, ariko twebwe dufite impamvu zifatika kandi zumvikana. Turashaka kuba iwacu kandi tukahaba dufite agaciro."
Nangaa yavuze kandi ko Tshisekedi yashenye Igisirikare cya FARDC, ku buryo kitakiri igisirikare, kandi ngo yakomereje no mu butabera abugira akarima ke.
Aha, yanakomeje avuga ko Tshisekedi atari mu mwanya we, kuko yagize ati "Ubutegetsi buriho ntibwemewe kuko ntiyigeze atsinda amatora. Turamushinja ko ari umujura, abeshya abantu bose, nanjye ndi mu bo yariganyije, ni umutekamutwe. Ikibazo cyacu rero ni uko atekereza ko hari Abanyekongo badafite uburenganzira. Ibyo bibazo byose ntaho bihuriye n’amabuye y’agaciro. Ibibazo biduhangayikishije ni iby’abantu bapfa muri Ituri, abagizwe abacakara muri Katanga, abicwa n’inzara muri Mbuji-Mayi. Abo bose ni Abanyekongo, tugomba kubarengera."
"Rero tugarutse kuri Trump, yego ni umuntu ukomeye, ariko jyewe nta kibazo mfitanye no gukomera kwe. Jyewe ndaharanira uburenganzira bwanjye, n’ubw’Abanyekongo. Aramutse ashatse gukoresha izo ngufu muri ibi bibazo, nta kinini izo ngufu zakemura.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|