Yakoze impanuka muri 2012 imutera ubumuga, na n’ubu ntarabona impozamarira

Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.

Uwera ubu afite imyaka 32 y’amavuko. Ntiyatera intambwe n’imwe nta mbago, kuko amaguru ye adakora neza. Ubu bumuga ntiyabuvukanye, bwaturutse ku mpanuka ya moto yakoze ubwo yari mu kiraka i Nyagatare, akavunika umugongo.

Avuga ko yarangije amashuri yisumbuye muri 2009, ntiyabasha guhita akomeza muri kaminuza kuko atagejeje ku manota yafatiweho mu gutanga buruse. Ariko ngo yari yariyemeje gukorera amafaranga akabona ayo kwirihira mu ishami ry’ubuganga, kuko mu mashuri yisumbuye yize imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB).

Intego ye yarangiriye i Nyagatare muri 2012, ubwo moto yari imutwaye mu kiraka yahagaritswe n’abapolisi ikanga guhagarara kuko itari yujuje ibyangombwa, ahubwo ikirukanka cyane.

Byatumye bakora impanuka ikomeye yamuviriyemo kumara amezi abiri mu bitaro, n’aho ayiviriyemo akisanga yaramugaye, nta kintu akibasha kwikorera kuko amaboko n’amaguru ye bitakoraga.

Yakomeje kwivuza, agera n’i Gatagara bamugorora ingingo, bikamugora kubona amafaranga yasabwaga kuko ababyeyi be bakennye, nyamara kumugorora byarasabaga amafaranga menshi.

Nyuma y’imyaka 9, amaboko ye yajemo imbaraga, ariko ngo yumva zidahagije. Amaguru yo na n’ubu ntarigiramo imbaraga, ku buryo nk’iyo agiye kurira mu modoka abanzamo ikibuno, hanyuma amaguru akayaterura agatereka mu modoka.

Moto yamugushije nta bwishingizi yari ifite (bwari bwarashize, itarashaka ubundi) byatumye ababyeyi be batabasha kubona amafaranga bifashisha mu kumuvuza.

Muri 2014 avuye kwivuza i Gatagara nibwo bashatse umwavoka, batanga ikirego, hanyuma muri 2018 urukiko rwemeza ko nyiri moto, ari we Impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare, igomba kumwishyura miliyoni 14, ibihumbi 657, n’amafaranga 675 (14.657.675Frw).

Hashize imyaka itatu urubanza rwe rutararangizwa nk’uko bivugwa n’umwunganizi mu mategeko (Maitre) Jean de Dieu Uwimpaye, umuburanira. Agira ati “Abahesha b’inkiko twashatse basanze nta mutungo wanditse kuri iriya mpuzamakoperative, habura igifatirwa ngo yishyurwe.”

Ngo banagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iriya mpuzamakoperative ngo bumvikane uko bamwishyura, ariko ntacyo byatanze, kuko bakwepa iki kibazo.

Maitre Uwimpaye anavuga ko umuryango w’Uwera wakurikiranye iby’impanuka ye utinze, kuko iyo uza kwegera ikigega cyihariye cy’ingoboka (Fonds Special de Garantie), hatarashira iminsi irindwi nyuma y’uko impanuka ibaye, cyo cyari kumwishyura, kigasigara kikurikiranira ba nyiri moto.

Uwera atekereza ko aramutse yishyuwe byatuma abasha gutekereza ku gashinga kamuzamura, akabasha kugira icyo amarira ababyeyi bamwitayeho kuva yavuka kugeza ubu afite imyaka 32.

Perezida w’iyo mpuzamakoperative y’i Nyagatare, Ntare, avuga ko yaje ku buyobozi iki kibazo agisanga, ariko ko atekereza kwegera Uwera, bakumvikana ukuntu bamwishyura buke bukeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka