DRC: Constant Mutamba yakatiwe igihano cy’imirimo nsimburagifungo

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kinshasa, rwakatiye Constant Mutamba, wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihano cy’imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Mutamba kandi yambuwe uburenganzira bwo gutora no gutorwa, kandi ntiyemerewe gukora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka itanu.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta yari yagenewe kubaka gereza nshya i Kisangani, hafi miliyoni 20 z’amadolari, ategekwa kuyasubiza yose, nubwo mu gihe cy’urubanza rwe, we n’abamwunganira mu mategeko bakomeje gusaba ko yagirwa umwere.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mutamba yakuye amafaranga kuri konti y’Ikigega cya Frivao (Fonds de réparation et d’indemnisation des victimes des activités illicites de l’Ouganda en RDC) akayimurira kuri konti y’isosiyete Zion Construction, yari yafunguwe umunsi umwe mbere y’uko igikorwa kibaho.

Iyi transferi ngo yakozwe mu buryo butubahirije amategeko agenga amasoko ya Leta.

Urukiko rwanzuye ko ibi ari ibimenyetso by’inyereza ry’amafaranga ya Leta bigamije kunganira mu buryo bunyuranyije n’amategeko isosiyete Zion Construction.

Nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akatirwa imyaka 10 y’imirimo ifitiye igihugu akamaro, akanamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa hamwe no gukora imirimo ya Leta, urukiko rwategetse ko akatirwa imyaka itatu.

Mu gihe cy’urubanza, Mutamba yakomeje gutakamba agaragaza ko nta mafaranga yigeze anyereza, kuko yose akiri kuri konti, bityo asaba kugirwa umwere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka