Ibibazo yatewe na Jenoside byatumye yandika igitabo ‘The Unity Quest’

Umunyarwandakazi witwa Kayitesi Judence ubarizwa mu Budage ku wa Mbere Nzeri yamuritse igitabo “The Unity Quest” kigaruka ku mateka n’ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Ni igitabo cyanditswe mu buryo bufasha umwana muto gusoma agahita yumva mu buryo bwe kandi bumworoheye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ubumwe n’ubudaheranwa byaranze abanyarwanda kuva Jenoside ihagaritswe.

Ahereye ku buhamya bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kayitesi unakuriye IBUKA mu Budage, yishyize mu mwanya w’abarezi, ababyeyi n’abana maze yandika iki gitabo “The Unity Quest” kugira ngo bifashe kwigisha no kwiga uburyo bwo kwimakaza indangagaciro zirimo iy’ubumwe, ubudaheranwa, amahoro no kwihangana.

Muri iki gikorwa, yasangije abamuteze amatwi inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “ Mu gihe cya Jenoside naratemwe cyane mu mutwe ntakaza ubushobozi bwo kuvuga ndetse no kwibuka igihe kirekire, ntakaza abavandimwe n’umuryango ndetse n’inshuti z’umuryango.”

Kayitesi avuga ko nyuma y’ibyamubayeho yaje kumenya agaciro ko kwihangana, kubabarira no guharanira ubumwe, nibwo yatangiye no kwandika ibitabo.

Iki gitabo cye rero gikurikira ibindi bibiri yanditse mbere, avuga ko yumvise yagiha urubyiruko nk’impano ariko ikubiyemo ko ubumwe atari amagambo gusa ahubwo ari uburyo bwo kubaho, kubahana no kubaka ejo hazaza.

Ati “ Natekerezaga abana baturutse mu mico itandukanye bicaye hamwe basoma iyi nkuru bakishimira abo aribo kandi bakagira amatsiko yo kumenya bagenzi babo”.

Aha ni naho yahamagariye ababyeyi n’abana kugisoma kuko gikubiyemo inkuru zafasha abakiri bato gukura barangwa n’ubumwe kuko ejo hazaza habo ari aho kubaka Isi atari aho gusenya.

Ati“Icyifuzo cyange ni kimwe nuko buri mwana uzagisoma azaterwa ishema nuwo ariwe ndetse no gukorana n’abandi agakura yiyemeje kurinda ubumwe n’amahoro mu Rwanda.”

Ibikubiye muri iki gitabo ni uburyo urwango rushobora guturuka ku kantu gato hatabayeho kurukumira bikaba byateza akaga.

Avugamo kandi ko umuntu yahitamo kubabarira aho guhitamo urwango no kurwimika ndetse hakabaho no kwihangana no kudacika intege, ku buryo n’iyo waba uhuye n’ibikomeye atari byiza ko waheranwa n’amateka.

Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera yavuze ko uburyo iki gitabo cyanditse kizatanga umusaruro mu bakiri bato.

Ati “Icyo navanye muri iki gitabo ni uko kibwira uburubyiruko uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe ubukana, uburyo umuntu ashobora kubabarira, ndetse n’urugendo rwo gukira ibikomere kandi ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.”

Amb. Masozera avuga ko kubungabunga umurage atari ibikorwa biba mu nzu ndangamateka gusa ahubwo ni ibikorwa byo gusangiza abandi amateka, no kwandika ibitabo bitanga ubuhamya nabyo bikaba biri mu byubaka umurage mwiza.

Yongeyeho ati “ Iki gitabo ni cyiza kizafasha abakiri bato kumva neza ubumwe icyo ari cyo ndetse n’ubutwari bwo kubabarira no kudaheranwa n’amateka mabi abantu banyuzemo.”

Amb. Masozera yasabye abanyarwanda kugira umuco wo gusoma bakamenya amateka yaranze igihugu kugeza ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ubu abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.

Mbere ya The Unity Quest, Kayitesi yanditse ibindi bitabo, ahereye kuri ‘a broken life’, cyavugaga ku buhamya bwe bw’urugendo rwo kubaho na nyuma y’ibigeragezo.

Icya kabiri cyitwa ‘Choosing Resilience’ kikaba cyari igitabo kivuga uburyo umuntu yakomeza kubaho nyuma y’ibihe bikomeye.
Iki gitabo kerekana ko guhitamo kwihangana, ubudaheranwa, ko ari icyemezo cya buri munsi.

Kumurika iki gitabo byahuriranye no gutangiza gahunda yateguwe n’Inteko y’Umuco yo kwizihiza ukwezi kwa Nzeri 2025 kwahariwe gusoma no kwandika.

Cyabereye ahakorera Ishami rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu ku Kacyiru mu nyubako ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka