Gisagara: Imvura n’umuyaga byasambuye ibyumba bine by’amashuri binasenya inzu

Mu Karere ka Gisagara, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku itariki 8 Mutarama 2021 yasambuye ibyumba by’amashuri bine, inasenyera umuturage.

Ibyumba bine by'amashuri byasambutse mu Murenge wa Gishubi
Ibyumba bine by’amashuri byasambutse mu Murenge wa Gishubi

Ibyumba by’amashuri byasambutse ni ibyo ku ishuri ribanza rya Muyinza, ryahanzwe mu Kagari ka Nyeranzi, Umurenge wa Gishubi. Ryahanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kujya kwigira kure ku bana bo muri ako gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko urebye uko aya mashuri yasambutse byaturutse ku kuba n’ubwo igisenge cyari cyaraziritswe, byari byakozwe nabi.

Agira ati "Twahubatse amashuri 12, ariko ayasambutse ni ane. Ni igisenge cyagurutse, kigurukana n’ibyuma cyari gifatiyeho. Cyari cyaziritswe nabi."

Uyu muyobozi anavuga ko iki gisenge kigiye gusubizwaho vuba, ku buryo ku itangira ry’amashuri tariki 18 Mutarama 2020, aya mashuri na yo azaba abasha kwigirwamo.

Yavuze kandi ko agiye gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yubatswemo ibyumba by’amashuri muri iki gihe, kugenzura uko ibisenge byagiye bizirikwa, ishuri ku rindi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira irindi ryazasambuka.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hubatswe ibyumba byinshi by’amashuri, muri Gisagara hubatswe 779, harimo 395 byamaze kuzura. Hasigaye 384 na byo biri hafi kuzura.

Imvura yasambuye amashuri i Gishubi yanasize yangije inzu yari icumbitsemo umubyeyi witwa Joséphine Uwiringiyimana hamwe n’abana be babiri b’imyaka 16 n’imyaka icyenda, mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora.

Joséphine Uwiringiyimana n'abana be babiri na bo bagwiriwe n'inzu
Joséphine Uwiringiyimana n’abana be babiri na bo bagwiriwe n’inzu

Mu ma saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021 iyo nzu yaguye, ariko ku bw’amahirwe ngo nta we yahitanye, nta n’ibyangiritse ubwo yagwaga, uretse amafaranga 6500 FRW babuze.

Iyi nzu yabaguyeho bari barayitijwe na Sérapie Nyirantama w’imyaka 90, wari warayivuyemo akajya kubana n’umuhungu we.

Meya Rutaburingoga avuga ko uyu muryango wagwiriwe n’inzu wacumbikiwe mu baturanyi, ariko ko hagiye gushakwa uko wabonerwa aho kuba, hatanirengagijwe nyiri inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inzu josephine yabagamo ni iyihe? Iri he koko🙄

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ngirango mbere yo kwakira byagateganyo izo nyubako, hagombye kubaho ikipe igenzura naho ES w’umurenge ntabwo ariwe wajya kugenzura

Rugina yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka