Gisagara: Bagiye kujya basanisha imihanda itaka ritsindagiye mu mifuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.

Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange (Division Manager) w’Akarere ka Gisagara w’agateganyo, John Dede, yabitangaje ku itariki 5 Kanama 2021, ubwo urubyiruko 50 rwahuguwe ku bijyanye n’iyo tekinoloji yo gusana imihanda hifashishijwe imifuka yatsindagiwemo igitaka, bita Do-Nou Technoligy mu cyongereza, rwasozaga amahugurwa rwari rumazemo iminsi 10.

Yagize ati “Ubwenge babahaye turaza kujya tubwifashisha mu buryo butandukanye, urugero nk’amateme agenda yangirika. Ubwo dufite na kompanyi zigera ku icyenda z’urubyiruko zatsindiye amasoko yo kuzajya zisana imihanda yangiritse, tuzabahuza ku buryo hazajya hakoreshwa n’ubu bumenyi bidatwaye amafaranga menshi”.

Ubundi aho uru rubyiruko rwigishirijwe iyi tekinoloji ya Do-Nou, ni ku gateme ko mu gishanga cy’umuceri kahoraga kangirika kubera amazi ahatembera.

Batunganyije iteme, hanyuma bashyira igitaka mu mifuka bayisasa ku mpande zombi zaryo, nko ku burebure bwa metero 200 ugereranyije. Hari aho bagerekerenyije itatu, ahandi ibiri, ahandi bahashyira umwe bitewe n’uko basatiraga umuhanda utari warangiritse.

Uko bashyiragaho icyiciro cy’imifuka bafataga ibyuma biremereye byabugenewe bagatsindagira, ni uko barangije barenzaho igitaka cya Latelite na cyo baragitsindagira, none ubu umuhanda wari warapfuye ni nyabagendwa, kandi ngo ushobora kuzamara imyaka 5 utongeye kwangirika.

Uretse ko ngo n’iyo hagira agace kangirika, igikorwa ari ugushyiramo indi mifuka irimo igitaka, isimbura iyangiritse.

Gutunganya iteme ndetse na metero 200 z’umuhanda urikikije ngo byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu gusa, nk’uko bivugwa na Ingénieur Obed Ntakirutimana, ukorera Community Road Empowerment, ari na wo muryango ukomoka mu Buyapani wigisha ibya Do-Nou Technology.

Agira ati “Aha twahakoze mu minsi 10, kandi tubariyemo amafaranga y’insimburamubyizi yagiye ahabwa urubyiruko kimwe n’ibyo kurya bahabwaga bari ku kazi, ndetse no kuzana ibikoresho, urebye byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu”.

Nyamara, ubusanzwe gukora iteme ryo mu kabande no gutunganya umuhanda urikikije, akarere ngo kabitangaho amafaranga abarirwa muri miliyoni 80 habariyemo n’imisoro, nk’uko bivugwa na DM Dede.

Anavuga ko ku bw’iyo mpamvu bateganya kwifashisha bariya 50 bahuguwe bakigisha iyi tekinoloji n’urubyiruko rwo mu yindi mirenge ya Gisagara, kuko abahuguwe ari abo mu Mirenge itatu gusa, ari yo Ndora, Gishubi na Muganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibibintu nibyiza cyane akarere kazadufashe ikoreshwe nomumihanda ihuza ama Santee usanga yarangiritse
Urugero nkumuhanda ihuza Santee yamunyinya na nyakibungo
Homuri gishubi
Hakoreshejwe ubwoburyo bwacyemura ikibazo gihari
Murakoze

Mudaheranwa Thomas yanditse ku itariki ya: 9-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka