Gisagara: Barasaba ko insoresore zajujubije abaturage zibiba zafatwa

Mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, hari abaturage bavuga ko hari insoresore zababujije umutekano kubera guhora zibiba, bakaba bifuza ko zakurwa mu baturage.

Umwe mu batuye aho i Nyeranzi witwa Hakizimana, avuga ko izo nsoresore zibarirwa mu icumi, zikaba zifite abantu zikorera bafite utubari ahitwa ku Rugogwe.

Aho ku Rugogwe ni ho ngo zirirwa zinywa inzoga n’ibiyobyabwenge, byagera nimugoroba zikajya gutega abantu bitambukira zikabambura, ubundi zigatera no mu ngo zikiba.

Agira ati “Uzi ko utubari tutemewe muri iyi minsi, nyamara abo bakorera na n’ubu barapima inzoga. Ni ho banywera ibiyobyabwenge, byagera nimugoroba bakambura abagenzi amaterefone, amagare n’amafaranga”.

Akomeza agira ati “Si ibyo byonyine bakora kuko biba ihene cyane ndetse n’ingurube, bagiye kubimara ku baturage”.

Izo nsoresore ngo zitwaza ibyuma ku buryo abaturage bazitinya, hakaba nta n’uwazitambika imbere zirimo gukora amakosa.

Ni no muri urwo rwego baherutse gutwara ihene yahakaga y’uwitwa Minani ku manywa y’ihangu, bakayifomozamo utwana tubiri, bagatwara amaguru n’amaboko, umukuru w’umudugusu agasaba ba nyiri ihene kwihangana kuko ngo na we ntacyo yabikoraho.

Minani ati “N’inzu barazipfumura, ihene n’ingurube bagatwara. Ntawe ucyumva atekanye”.

Uwitwa Bazikuvuga we ngo baherutse kumwiba ihene eshanu, babona aho biciye eshatu, ariko ebyiri ziburirwa irengero. Ikimubabaza ngo ni uko hari uwo yari aziragiriye, ubu akaba agomba kuzishyura amafaranga ibihumbi 190.

Abo bose bifuza ko izo nsoresore zafungwa, zikagororwa, cyane ko bamaze igihe bataka ariko ngo bakaba babona ntacyo ubuyobozi bw’akagari ndetse n’ubw’umurenge burakora ngo ibibazo bateza biveho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Théogène Nsanzimana, yemeza ko izo nsoresore zihari, ariko ko zibarirwa muri eshanu, kandi ko ubu barimo kuzishakisha ngo zifatwe.

Ati “Ni ba bandi b’abana bagira urugomo bataba bashobotse. Hari n’abo bigeze gushaka gufunga basanga bataragira imyaka yatuma bafungwa. Ubu twabwiye ababakoresha kudufasha tukabafata, kuko tujya kubashaka tukababura, tukaba tutazi n’aho barara”.

Uwo muyobozi anavuga ko nibamara kubafata bazabajyana mu kigo ngororamuco, kuko bakiri abana bakeneye kurerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka