Gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivisi abaturage bahabwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko gutangira mituweli ku gihe byagombye kujyana na serivise abaturage bahabwa.

Minisitiri Ignacienne Nyirarukundo
Minisitiri Ignacienne Nyirarukundo

Yabisabye Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ku itariki 27 Gicurasi 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka wa mituweli, igikorwa cyabereye i Baziro mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

Ni nyuma yo gushima abatuye muri ako karere kuba bita ku gutanga amafaranga ya mituweki ku gihe, anavuga ko abandi bari bakwiye kubigiraho.

Yagize ati “Ubu bwitange bw’abaturage no kumva mbere y’abandi, kubiha imbaraga no kubiha agaciro, bikwiye kujyana na serivisi bahabwa. Iyo umuntu yateye intambwe n’igihembo kigomba kujyamo bikagendana”.

Yunzemo ati “Bikwiye kujyana na serivisi, ntihagire ugenda ngo ahagarare kwa muganga. Nk’uko atigeze aruhanya mu kwishyura, yagombye guhabwa serivisi ku gihe, kugira ngo abashe gutaha ajye mu kazi ke”.

Asobanura ko ibyo yabihereye ku kuba hari abaturage bajya binubira guhabwa serivisi itari nziza kwa muganga.

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko ikibazo cyo kwihutisha serivisi bagihagurukiye, bagakuraho umukozi wa RSSB wabanzaga kwakira abanyamuryango.

Ati “Twavanyeho umukozi wabanzaga kukwemerera hanyuma ukajya ku wo kwa muganga. Ubu umukozi bo kwa muganga ni we ureba ko wishyuye mituweri agahita anakwakira. Ibyo gutonda imirongo twabikuyeho”.

Ikindi kibazo bakemuye ngo ni icyo gutinda kwishyura amavuriro, kuko ngo batakirenza iminsi 60.

Ati “Keretse hari nk’ikibazo cyo kubanza guhinyuza ibitumvikana neza, nk’aho dukeka forode, ni ho bishobora gutinda bikageza ku mezi atatu, ariko ubu mu minsi 60 amavuriro aba yishyuwe.”

Kandi ubu ngo bari gushakwa ukuntu bakwifashisha ikoranabuhanga rihambaye mu gutuma babasha kwishyura vuba gushoboka.

Ati “Rigeze kure, tuzatangira kurigerageza mu kwezi kwa 11, ku buryo umwaka utaha ugitangira amavuriro azishyurwa nyuma y’iminsi itarenze 30”.

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi mukuru wa RSSB
Regis Rugemanshuro, Umuyobozi mukuru wa RSSB

Mu bindi bijyanye no gutanga serivisi nziza ku banyamuryango RSSB yashyizeho, harimo kuba uwishyuye mituweli ku rugero rwa 75%, ashobora kwivuza kugeza mu kwa 12, ariko akemererwa kwivuza mu kwa mbere ari uko abanje kuriha 25% asigaye.

Ikindi ngo igihe cyose umuntu yishyuriye yemererwa kwivuza nta kubanza gutegereza igihe cy’ukwezi nk’uko byari bimeze mbere, kandi ngo iby’ubwishyu bw’amafaranga ya mituweli umuntu ashobora no kubyikorera yifashishije terefone (*909#), cyangwa akanyura ku irembo cyangwa se na none kuri mobicash.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bazashake uko twajya tubona imiti no muri Pharmacies zigenga kuko akenshi muri za hospitals na Centres de Sante imyinshi tuyibura kandi hanze ihenze.
Murakoze

Bea yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Bazashake uko twajya tubona imiti nouri Pharmacies zigenga kuko akenshi muri za hospitals na Centres de Sante imyinshi tuyibura kamdi ihenze.
Murakoze

Bea yanditse ku itariki ya: 28-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka