Abaturiye inkambi ya Mugombwa bifuza kugezwaho amazi meza

Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.

Hari amavomero azaho amazi rimwe na rimwe bityo ntagire icyo abamarira
Hari amavomero azaho amazi rimwe na rimwe bityo ntagire icyo abamarira

Ubundi mu nkambi ya Mugombwa i Gisagara, ntihajya habura amazi kuko bayegerejwe aturutse ku isoko iri mu Mudugudu w’Akarambo.

Nyamara, abatuye muri uwo Mudugudu w’Akarambo badaturiye agasantere ka Bishya kashyizwemo ivomero na ryo rihorana amazi kimwe no mu nkambi, bo nta mazi meza bafite hafi, kuko bavoma mu kabande, bamwe muri bo iriba ryo mu kabande rikababera kure.

Iki kibazo, abatuye mu Mudugudu w’Akarambo bagisangiye n’abo mu midugudu yindi ituriye inkambi ya Mugombwa.

Uwitwa Janvière Nyiraminani agira ati “Twifuza amazi hafi ni uko twayabuze! Nkanjye abana babyuka saa cyenda bajya kuvoma, barwana no kugira ngo bahagere hataraza abantu benshi batera umubyigano. Hari n’igihe bagaruka bakongera bakaryama. Ariko se bagaruka umutima ukikurimo!”

Amazi aza ari makeya ku makano yo mu kabande bigatuma hari n'abavoma ibirohwa
Amazi aza ari makeya ku makano yo mu kabande bigatuma hari n’abavoma ibirohwa

Uyu mubyeyi asobanura ko impamvu abana bagaruka yumva umutima utakimurimo, ari ukubera ko hari imbwa zijya zibarira amatungo iyo bayaziritse ku gasozi, agahorana impungenge ko zanamurira abana bahuye nijoro bajya cyangwa bava kuvoma.

Muri iyi midugudu ituriye inkambi ya Mugombwa hari n’ahubatswe za robine, bamwe mu bazituriye bavuga ko zizamo amazi rimwe na rimwe, abandi na bo bakavuga ko yajemo rimwe zicyubakwa, ubundi zikaba umurimbo. N’ikimenyimenyi ubu zamezeho ibyatsi, bigaragara ko zidakoreshwa.

Umukecuru uturiye imwe mu zajemo amazi igihe gitoya agira ati “Rimwe ni bwo yaje, ngo batunobeza, nta yagarutsemo!”

Amazi yo mu kabande na yo ntaza neza kuko isuri yagiye imanukana ibitaka bigasiba aho yari yubakiye, ku buryo usanga basigaye bavomera ku mpombo bagiye bashinga aho amazi yaturukaga, ari na cyo gituma hari abana bazindukira ku iriba kugira ngo babashe kujya ku ishuri badakererewe.

Abatuye ahamanukira amazi ava mu nkambi bo, banahorana impungenge ku buziranenge bw’amazi bavoma kuko iyo imvura iguye amazi amanukana n’imyanda myinshi, rimwe na rimwe akuzura mu gishanga, bituma batekereza ko amasoko aba yanduye.

Hari abavoma aya mazi yanduye kubera kubura uko bagira
Hari abavoma aya mazi yanduye kubera kubura uko bagira

Uretse ko hari n’abadaha amazi mu migende, iyo babonye aya kano ari kubatinza.

Umusore umwe uba mu nkambi ya Mugombwa ati “Umwanda wose wo mu nkambi, umanukira mu kabande kuko imiferege ari ho iwerekeza, yaba amazi yifashishwa mu rugo, yaba ava mu bwogero ndetse n’ayamesheshejwe.”

Yunganirwa n’uwitwa Sefuku ugira ati “Leta idufashije ikaduha amazi, natwe twagira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko kuba hari robine zitakizamo amazi ziboneka mu midugudu ikikije inkambi ya Mugombwa bituruka ku kuba amasoko y’umuyoboro ubazanira amazi yaragize ikibazo.

Agira ati “Ku bufatanye na WASAC, birimo gukosorwa.”

Amazi amanuka mu nkambi iyo imvura irimo kugwa, ajya mu kabande akanduza ayo abaturage bapfaga kuvoma
Amazi amanuka mu nkambi iyo imvura irimo kugwa, ajya mu kabande akanduza ayo abaturage bapfaga kuvoma

Na ho ahataragezwa imiyoboro y’amazi, ngo hari gahunda y’uko umwaka wa 2024 uzasiga na ho barayagejejweho, guhera mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Meya Rutaburingoga anavuga ko mu kwa mbere k’umwaka utaha wa 2022 mu Mirenge ya Gishubi na Kansi bazaba bafite amazi 100%, hanyuma bagatangira kuyageza muri Ndora hakazakurikiraho Mugombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka