Inteko z’abaturage zitari zigiterana kubera Covid-19 zasubukuwe

Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.

Inteko y'abaturage i Mamba mu Karere ka Gisagara
Inteko y’abaturage i Mamba mu Karere ka Gisagara

Yazitangirije mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, aho yibukije abaturage bari bitabiriye icyogikorwa ko n’ubwo zongeye gutangizwa bakwiye kumenya ko indwara ya Coronavirus ntaho yagiye, bityo bakaba bagomba gukomeza kuyirinda.

Yagize ati “Covid-19 irahari, ntituzi igihe izarangirira kandi ubuzima bugomba gukomeza, kuko abaturage bagomba kwibutswa iterambere, gahunda z’ubuzima bwabo, n’ibindi”.

Yunzemo ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bose bagiye guhurira mu kibuga bagera kuri 300 cyangwa 500, ariko harebwa uburyo bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure, aho kugira ngo babibike, kuko ibibazo ntabwo wabibika. Bikwiye gukemuka kugira ngo ababifite basubire mu buzima busanzwe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko inteko z’abaturage zafashaga gusubiza ibibazo byinshi, kuko umuntu yagaragazaga ikibazo, bagenzi be bagafasha gutanga igisubizo, kandi kikakirwa neza, atanacyakira neza abo cyakemuwe bahari bakazaba abahamya b’uko cyakemuwe.

Icyakora aho inteko z’abaturage zari zarahagarikiwe, ibibazo abayobozi basabwa gukemurira abaturage byari byariyongereye, haba ku rwego rw’umurenge, urw’akarere n’urw’intara.

Guverineri Kayitesi ati “Ibibazo twakira ku Ntara bivuye ku karere byagendaga byiyongera. Nk’uyu mwaka dushoje wa 2020-2021, twakiriye ibibazo bisaga 7500 mu turere twose. Icyakora twagize amahirwe bibasha gukemukaho 93%. Mu kwezi kwa karindwi twamaze kwakirira raporo, twakiriye ibibazo bisaga 450 na none”.

Kubera ko kwirinda indwara ya Coronavirus bigomba gukomeza, ngo bashobora kuzikura ku rwego rw’imidugudu, zigashyirwa ku rw’amasibo.

Ati “Tukajya duhuza amasibo abiri atatu, tukagira aho duhurira tukubahiriza amabwiriza, kandi n’ibibazo by’abaturage bigakemuka.”

Abaturage bo mu Murenge wa Mamba bari bitabiriye inteko yateranyijwe na Minisitiri Gatabazi, na bo bavuga ko inteko z’abaturage zari zifite akamaro, kandi ko kuzigarura byari bikenewe.

Minisitiri Gatabazi yatangije inteko z'abaturage zari zarasubitswe kubera Covid-19
Minisitiri Gatabazi yatangije inteko z’abaturage zari zarasubitswe kubera Covid-19

Uwitwa Patricie Uwizeyimana yagize ati “Mu nteko z’abaturage hakemukiraga ibibazo by’amakimbirane mu ngo n’iby’abapfa ubutaka, kandi umuntu yabona ikibazo gikemuwe n’umukuru w’isibo wo mu wundi mudugudu, akagenda nta ngingimira ajyanye.”

Avuga kandi ko igihe bagiye mu nteko z’abaturage bazajya bakaraba intoki, bambere neza agapfukamunwa kandi banahane intera. Buri wese kandi ngo azaba ijisho rya mugenzi we mu kureba ko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka