Bubatse amashuri none bamaze amezi atanu bategereje guhembwa

Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.

Ni ibyumba by’amashuri umunani hamwe n’ubwiherero 12, Akarere ka Gisagara kubatse ku ishuri ribanza rya Buhoro ku nkunga ya Banki y’isi.

Abubatse ayo mashuri babarirwa muri 30, bavuga ko batangiye kubaka muri Kanama 2020, kandi ko amezi atatu ya mbere bayahembwe neza ku gihe, ariko ko abiri ya nyuma ari yo ukwa 11 n’ukwa 12 na n’ubu batarayahemberwa.

Umwe mu bafundi bahubatse utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko kimwe na bagenzi be b’abafundi bakomeje gukora ntibacika intege, abubakishije ishuri ngo bamurimo amafaranga ibihumbi 180, na ho abakoraga akazi k’ubuyede bakaba babarimo ibihumbi bibarirwa muri 60.

Kuba batarishyurwa kandi ngo byabaviriyemo guhemukira uwabagaburiraga saa sita, kuko batabashije kumwishyura nyamara na we ibyo yabagaburiraga yabaga yabihashye.

Agira ati “Baratwishyuza tukabura aho tuyakura, kandi twarakoze”.

Umwe mu bayede na we ati “N’abari bahaturiye hari igihe batahaga mu rugo kurya saa sita bagasanga bitarashya, bagashaka aho bagura ibyo kurya kugira ngo badakererwa aka nimugoroba. Rero twafashe imyenda, bamwe barayashakisha barishyura, ariko abandi barayabura”.

Hari n’abavuga ko bateganyaga gukora udushinga tubabyarira inyungu bahereye ku mafaranga bari guhembwa bwa nyuma, none ngo byarabapfanye.

Uwakoze ak’ubuyede wiga muri kaminuza ati “Nateganyaga kuhakura amafaranga yo kuzifashisha nsubiye ku ishuri, ariko kutayabona byatuviriyemo kubona amafaranga y’ibikoresho bitugoye nyamara twaribwiraga ko twiteganyirije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérome Rutaburingoga, avuga ko bateganya kuzabahemba muri Nyakanga uyu mwaka, hamwe n’abandi batabashije kwishyura kuko amafaranga yari abiteganyirijwe yari yashize.

Ati “Abasagutse bose turabishyura muri uku kwa karindwi. Ayo kubishyura azaza mu ngengo y’imari itaha ya 2021-2022”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka