
Ni imwe mu nka 20 abatuye mu Murenge wa Musha n’uwa Ndora mu Karere ka Gisagara bashyikirijwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda kuri uyu wa 24 Kamena 2021.
Uyu mubyeyi yitwa Eugénie Muhoza, afite imyaka 25. N’uruhinja rwe rw’amezi abiri, akimara gutombora bakamwereka iy’imbyeyi yaraye ibyaye (izindi zirahaka) yagize ati "Natomboye inka yabyaye, ndishimye cyane. Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze."
Uruhinja Muhoza ahetse ni imbyaro ye ya kabiri. Umwana we mukuru afite imyaka itatu n’igice y’amavuko. Ngo yajyaga abona abaturanyi be batera imbere babikesha inka, akibaza niba na we amaherezo bizamugeraho, none ngo byashobotse, kandi umugisha yarushije bagenzi be ni uko we ahita atangira kunywa amata.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.
Yabwiye abashyikirijwe inka ati "Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire."

Yunzemo ati "Ni ubwa mbere tuje, kandi tuzagaruka. Twiteguye guzasangiza aka karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi".
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yashimye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda kuko ngo baje kubafasha kuva mu bukene bajya mu bukire.
Ati "Iyo twitegereje uko inka yagiye ihindura imibereho y’abari mu bukene bukabije ubu bakaba bifashije, dufatiye ku kuba 90% by’abatuye Akarere kacu batunzwe n’ubuhinzi, kandi tugendeye ku kuba amatungo magufi atihutisha iterambere, dufite intego y’uko umwaka wa 2022 uzasiga Abanyagisagara bose bafite inka."

Akomeza agira ati "Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, cyangwa n’imodoka.
Uyu muyobozi anavuga ko muri rusange mu Karere ayobora hamaze gutangwa inka ibihumbi 14 na 500 ndetse na 20 zatanzwe kuri uyu wa Kane, muri gahunda ya Girinka. Muri rusange abatuye mu Karere ka Gisagara bangana na 42% bafite inka.

Ohereza igitekerezo
|