Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo umupolisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.
Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Path to Success’ riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bwatangarije ababyeyi baharerera ko abana babiri bakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 ari bazima n’ubwo babazwe byoroheje, kandi ko umushoferi wari utwaye imodoka abo bana barimo akomeje gushakishwa.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.
Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, nyuma yo guhabwa inyandiko zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).
Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, (…)
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
Ahagana mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasezeranije umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga irimo kubera mu Mujyi wa Kigali. CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha rya 24 ririmo kubera mu Karere (…)
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonné Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barimo kwiga muri (…)
Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (…)
LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana n’inzego z’umutekano zikorera muri izo Ntara bahuriye mu Karere ka Gicumbi mu nama yo kwigira hamwe uko aboshya abantu gukora magendu n’ibindi byaha byambukiranya (…)
Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abakozi 50 mu bitaro bya CHUB biherereye mu Karere ka Huye. Ni amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2021.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa (…)
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 saa tatu, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hahuguriwe abana bo mu ishuri ry’inshuke ryitwa Path to Success International School riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama. Hahuguwe abana bari mu kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri 4 bagera (…)
Abayobozi ba Leta y’u Burundi batangaje ko abantu 38 ari bo bahiriye mu nkongi yibasiye Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.
Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021. Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.
Manizabayo w’imyaka 27 y’amavuko akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa nyuma y’uko yari amaze gutsindwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Yafashwe tariki 04 Ukuboza 2021 afatirwa mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ahakorerwaga ibizamini, ubwo we yakoreraga uruhushya rwa burundu rumwemerera gutwara (…)
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntawe Camera izongera kwandikira atarengeje umuvuduko wa Kilometero 60 ku isaha. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abatwara ibinyabiziga batishimiye uburyo bandikirwaga umuvuduko naza camera zari zashyizwe henshi mu mihanda harimo n’ahari ibyapa by’umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha, ariko (…)
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa no gukangurira abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda kuko kutabyubahiriza bihanwa n’amategeko.
Ba Dasso 26 bashya bo mu karere ka Musanze bagizwe na 19 b’igitsinagore barahiriye inshingano zabo, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza (discipline), birinda ruswa baharanira kurinda abaturage n’ibyabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (Fire Brigade), ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021 ryasoje amahugurwa yahabwaga abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (Military Police) ku kwirinda no kurwanya inkongi.