Abanyarwanda 26 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.

Benshi muri aba Banyarwanda bafashwe bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bo bavuga ko babifitiye ibyangombwa.

Uwitwa Bikorimana Jean Bosco w’imyaka 38 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Rwimiyaga yagiye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Isingiro mu mwaka wa 2015 anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Yafashwe tariki 20 Mutarama 2021 afungirwa muri gereza ya Gayaza amezi 10 nyuma aza kuzanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara kugeza arekuwe.

Avuga ko amezi yose yafunzwe yakoreshwaga imirimo ivunanye ndetse anakorerwa iyicarubozo.

Ikindi ni uko n’ubwo yashinjwe kwinjira no gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko atigeze agezwa mu rukiko ngo yisobanure ku byaha yashinjwaga.

Umubyeyi witwa Uwimana Anitha w’imyaka 30, ukomoka mu murenge wa Mwiri akarere ka Kayonza, yagiye Uganda mu karere ka Mukono mu mwaka wa 2015 anyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Yashakanye n’umugabo w’Umugande bakaba bafitanye abana babiri, Nakate Ajalah w’imyaka itandatu na Kakooza Abdou w’imyaka itatu.

Yafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 04 Ugushyingo 2021, afungirwa muri kasho ya Polisi kuri sitasiyo ya Mbarara ndetse na gereza ya Shema ashinjwa kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mubyeyi avuga ko yababajwe cyane no gufunganwa n’abana ndetse no kuba ateshejwe umugabo we nta kibazo bari bafitanye.

Benshi muri aba Banyarwanda bavuga ko bateshejwe imitungo yabo bakaba bibaza uko bagiye gutangira ubuzima bushya.

Banagira inama abandi Banyarwanda bifuza kujya gushakira ubuzima muri Uganda kubireka kuko bashobora kuhaburira ubuzima.

Nyuma yo gupimwa COVID-19, batatu bayibasanzemo bahita bashyirwa mu kato, abandi bajyanwa mu ishuri rya IPRC-Nyagatare mbere yo kugezwa mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka