Abantu 151 bafatiwe mu rugo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, abagore 108 n’abana 26, bari bavuye mu madini n’amatorero atandukanye.

Mugirente Innocent nyiri urugo ndetse akaba yari umwe mu bayoboye amasengesho yavuze ko abo bantu bari baje ku nshuro ya gatatu gusengera iwe. Yemeye ko ibyo bakoze ari amakosa ashobora kubashyira mu kaga.

Yagize ati "Aba bantu bavuye mu mirenge itandukanye ndetse harimo n’uwavuye mu Mujyi wa Kigali. Ibyo twakoze ni amakosa kuko dushobora kwanduzanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi kandi ntabwo bizasubira, ubu tuzajya tujya gusengera ahemewe."

Mugirente Innocent yemera ko yakoze amakosa yo gutumira abaturage ngo baze gusengera iwe
Mugirente Innocent yemera ko yakoze amakosa yo gutumira abaturage ngo baze gusengera iwe

Bamwe mu baturage bafatiwe mu rugo rwa Mugirente bavuze ko baba baje gusenga basaba Imana ibintu bitandukanye harimo gukira indwara no kuyisaba ubukire. Gusa bemeye ko ibyo bakoze ari amakosa batazabisubira, babisabira imbabazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere yavuze ko abo bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bakaba bagomba kubihanirwa.

Yagize ati "Aba bantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage mu buryo butemewe. Tugiye kubaganiriza tubagaragarize ubukana bw ’iki cyorezo n’uko bagomba kukirinda, barapimwa harebwe ko hatarimo abanduye ndetse dukingize abarimo batarikingiza."

Dr Nahayo Sylvere umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi
Dr Nahayo Sylvere umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi

Yakomeje akangurira abaturage kujya bajya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa ku buryo batakwanduzanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo gufata abo bantu cyaturutse ku baturage batanze amakuru, aboneraho kubashimira.

Yagize ati "Hari ku isaha ya saa sita z’amanywa tubona amakuru atubwira ko mu rugo rw’uriya muturage harimo abantu basenga. Polisi yahise ihagera isanga koko barahari bicaye ahantu hafunganye nta mabwiriza bubahirije yo kwirinda COVID-19."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru kugira abarenze ku mabwiriza bafatwe
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru kugira abarenze ku mabwiriza bafatwe

Yakomeje agaragaza ko bakoze amakosa arimo gusenga mu buryo butemewe n’amategeko, kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse harimo abatarikingije COVID-19 kandi bose ntabwo bari bipimishije icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe ko hatarimo abanduye kandi biyishyurire ikiguzi cyo gupimwa, nyuma baracibwa amande hakurikijwe amabwiriza ndetse n’abatarakingirwa bahabwe urukingo.

Abafashwe bapimwe Covid-19
Abafashwe bapimwe Covid-19

Bikurikire mu buryo burambuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo Imana itanga UBUKIRE.Ikibihamya nuko abantu benshi bakize,hafi ya bose ntibasenga Imana.Niyo ubabwirije ijambo ry’Imana,ntabwo bumva.Kuli bo,ubuzima ni Ifaranga.Mwibuke igihe Yezu yasabaga UMUKIRE kuza bakajya kubwiriza ijambo ry’Imana.Yarabyanze.Noneho Yezu avuga ko “biruhije yuko abakire bazabona ubuzima bw’iteka”.Ikibabaje nuko iyo bapfuye bababeshya ka bitabye Imana kandi ari ikinyoma.Upfuye yariberaga mu by’isi gusa ntashake Imana,aba agiye burundu atazazuka ku munsi wa nyuma.

mazina yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ntabwo ubeshye.Abakire,bumva ko bageze muli paradizo.Kubabwiriza ibyerekeye imana uba uta igihe.Kuli bo,ubuzima ni amafaranga n’ukwinezeza,cyane cyane mu bagore.Bakibagirwa ko ejo bazapfa,bagasiga ubutunzi bwabo bwose.Ikosa abanyamadini bakora,nuko babaha amafaranga,bakabasomera Misa,bakababwira ko bitabye Imana.Nyamara bakiriho ibyerekeye imana ntacyo byababwiraga.Kubwira umuntu ko yitabye imana kandi atarigeze ayishaka akiriho,bibabaza imana.

kagisha yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka