Nyamagabe: Umucungamutungo wa Sacco yarashwe n’ucunga umutekano

Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.

Nk’uko bivugwa na Olivier Niringiyimana ukorera uwo mucungamutungo aho acumbitse mu Murenge wa Buruhukiro wari uhari shebuja araswa, uyu ucunga umutekano ubundi ukorera kampani ya ISCO, umucungamutungo wa Sacco yari yaramusabye kuzajya arya iwe kuko umuryango we uba mu Cyanika.

Ku manywa yo ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 ngo yaje kurya ari kwitotomba, avuga ko yimuwe atabigishijwemo inama. Ngo yariye bikeya, ahita ajya mu kabari kari hafi aho kunywa inzoga.

Nimugoroba wa mukozi yamushyiriye ibiryo ku kazi nk’uko yari asanzwe abigenza, amusaba kubisubizayo kuko atabishakaga. Icyakora mu masaa tatu n’igice za nijoro yagiye mu rugo rw’uwo mucumgamutungo, ajya mu kabati yiha ibiryo, arambika imbunda yari afite mu ntebe, atangira kurya, ariko ahagaze.

Nyuma y’igihe gitoya umucungamutungo wa Sacco yaraje, ashatse guhita ajya kuruhuka, umusekirite wari wamaze gufata imbunda aramubaza ngo “Kuki wangambaniye, bakanyimura mutabinteguje?”

Undi ngo yamusubije ko atari we wimura abasekirite, ahubwo ko na we babimubwiye bamubaza impamvu atimutse nyamara umusimbura yahageze, undi akamwima imbunda.

Uwo mucungamutungo wa Sacco yakomeje agana mu cyumba, umusekirite aramukurikira, maze amurasa mu nda, hanyuma ashatse kumurasa isasu rya kabiri ngo amuhorahoze umukozi akururira shebuja mu cyumba cyari hafi aho, akinga umuryango.

Wa musekirite yashatse kubica bombi anyujije umunwa w’imbunda mu idirishya, ari na ko abatuka ibitutsi bibi, anavuga ko no ku manywa yari yamukurikiye mu isantere ashaka kumwica, akabiburira uburyo kuko yari kumwe n’abantu benshi.

Ku bw’amahirwe irondo ryatabaye, umusekirite aryumvise abakingirana mu nzu asubira kuri Sacco iherereye muri metero nka 20.

Abakozi ba Sacco ya Buruhukiro bavuga ko na bo batunguwe n’imyitwarire y’uriya musekirite, kuko nta kibi bari bamuziho, bakaba nta n’ibibazo bari bazi yigeze agirana n’uwo mucungamutungo.

Kandi ngo uretse kuba Niringiyimana yaratabaje, irondo rikabatabara, n’uriya musekirite ngo hari abo yagiye ahamagara akababwira ngo ndamwishe manager, ariko nta we yigeze abwira icyo yamuhoye.

Kuri ubu uwo musekirite ari mu maboko ya RIB iri gukora iperereza ngo imenye impamvu nyakuri yatumye atekereza kwica uwo mucungamutungo, mu gihe uwarashwe we ari ku bitaro bya Kaminuza by’i Huye (CHUB), aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo uzongera kurasa sha ubwo wari ukumbuye ibigori reka ubirye ndumva imyaka yakagombye kuba 25 .

Nshamihigo Safari Ange yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka