Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zasoje imyitozo i Nasho

Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.

Ni imyitozo yari igamije gutera intambwe no kugera ku ntego yo kubongerera imbaraga zifite ubumenyi bwihariye butangwa n’ubuyobozi bwa RDF.

Iri tsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga bukomeye mu bikorwa byihariye, kwambuka imigezi n’amazi, amayeri y’igisirikare, imiterere y’abasirikare, imyubakire y’imirwano, ibikorwa byo mu kirere, kurasa ndetse no gukoresha amaboko mu buhanga bwo kurwana.

Umuhango wo gusoza iyi myitozo no gushimira abitwaye neza wari uyobowe na Lt Gen Mubarakh MUGANGA mu izina ry’umugaba mukuru wa RDF.

Mu ijambo rye, yashimye abasoje iyi myitozo ku ntambwe bagezeho, ubwitange n’imyitwarire myiza ibaranga (discipline). Yashimye kandi ubuyobozi bw’ikigo cy’amahugurwa ku bw’imbaraga zabo mu kurema abasirikare bajyanye n’icyo RDF ibateganyaho.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bwihariye bahawe kugira ngo barengere ubusugire bw’u Rwanda no kurinda abaturage bacyo no gukomeza kubakira ku myitwarire n’indangagaciro za RDF nk’umurage w’abababanjirije.

Lt Robert Mugabe witwaye neza kurusha abandi, yavuze ko gutsinda kwe muri iyi myitozo yabitewe no gukorera hamwe kandi ashimangira ko azakoresha ubumenyi yahakuye kugira ngo asohoze imirimo ya gisirikare mu gihe kizaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabikunze

Keza nadina yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka