Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yatangiye inshingano

Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, nyuma yo guhabwa inyandiko zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).

Minisitiri Gasana aherutse kugenwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 10 Ukuboza 2021.

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu(MININTER) yari imaze umwaka n’amezi arenga arindwi itagira Minisitiri, inshingano zayo zikaba zakorwaga na MINIJUST.

Minisitiri Gasana yavuze ko umutekano ureberwa muri byinshi harimo ibijyanye n’Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza, Ubutabera n’ibindi.

Minisitiri Gasana yavuze ko iyi Minisiteri izakorana n’inzego zifite umutekano mu nshingano, ariko by’umwihariko ko izakorana bya hafi n’abaturage.

Yagize ati "Umunyarwanda agomba kumva uruhare rwe mu mutekano w’Igihugu cye agatanga umusanzu, ku buryo ataha icyuho uwo ari wese washaka kuwuhungabanya".

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yakoze ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri mushya w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yakoze ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana

Minisitiri Gasana yijeje abaturage n’inzego ashinzwe gukurikirana zirimo Polisi n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) ko azabikorera ubuvugizi.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko MINIJUST isigaranye inshingano z’ubutabera gusa nk’uko byahoze, inyandiko n’abakozi bamwe b’iyi Minisiteri bagiye muri Minisiteri y’Umutekano.

Dr Ugirashebuja yagize ati "Abari bashinzwe iby’Umutekano muri iyi Minisiteri(MINIJUST) bari bujye aho inshingano ziri ariko Minisiteri zombi zizakomeza gukorana kuko zifite byinshi zihuriraho".

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko hari abakozi bashoboye batumye nta cyuho kiboneka muri iki gihe cyose Minisiteri y’Umutekano itakoraga.

Dr Ugirashebuja avuga ko ibyaha muri iki gihe birimo kwifashisha ikoranabuhanga, akaba agira inama mugenzi we kuzabiha umwihariko mu gihe cyo kubirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka