Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022 habaye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 33 mu Kiyaga cya Kivu, muri bo babiri bitaba Imana, abandi batatu ntibahita baboneka.
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili 29 baturutse mu bihugu 9, bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force-EASF), ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, basoje amahugurwa, bungukiyemo ubumenyi mu birebana n’igenamigambi rihuriweho.
Mu gihe Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje gukwirakwiza amashanyarazi hose mu gihugu, irasaba buri wese kwitwararika, kuko hari aho bigenda bigaragara ko ahitana abantu ndetse akanangiza ibintu iyo akoreshejwe nabi ariko kandi izi mpanuka zakwirindwa mu gihe amashanyarazi akoreshejwe neza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira urubyiruko kudashidukira ababizeza ibitangaza byo kubajyana mu bihugu byo hanze kuko abenshi baba bagamije kubacuruza (Human Trafficking) kugira ngo bazakoreshwe imirimo y’ubucakara.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ishimwe Dieudonné usanzwe uyobora ikigo cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’ gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yafunzwe.
Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko imvura ikaze yaguye mu ijoro rya tariki 23 na 24 Mata 2022, yahitanye ubuzima bw’abaturage 11, ikomeretsa 13.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itatu ishize rwakoze dosiye 21, ku bantu baregwa gushaka kugurisha ibinyabiziga bitari ibyabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko tariki 21 Mata 2022, rwafashe abantu babiri mu Mujyi wa Kigali bari bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko umuhanda wa Nyabihu - Rubavu wafunzwe kubera impanuka y’imodoka nini itwara imizigo. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Nyakiriba umanuka ujya mu Murenge wa Kanama.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego z’ubutabera barashakisha umugabo wo mu Murenge wa Kavumu uvugwaho kwica umugore we agahita atoroka ubu akaba yabuze.
Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022, yafashe uwitwa Manirafasha Jean Bosco w’imyaka 40, ukurikiranweho kujya gukora ikizamini cy’uruhushya rw’ agateganyo mu izina ry’undi. Yafatiwe ku Muhima ahari hagiye gukorerwa ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (online).
Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo tariki ya 08 Mata 2022 yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage biba ibikoresho bitandukanye birimo Decoderi ya Canal +, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga y’u Rwanda 12,760 banakomeretsa uwitwa Twagirumukiza Theogene wari uvuye mu kazi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.
Imvura ivanze n’urubura yibasiye Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022. Iyo mvura yateje inkangu yafunze umuhanda Kigali-Musanze mu gihe cy’iminota 30, abaturage baratabara bakora umuganda, umuhanda wongera kuba nyabagendwa.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ruri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Mata 2022 ahagana saa munani n’iminota 50.
Umugore witwa Mukamana Florence washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo guhohotera umwana we, aho yamuhambiriye amaboko yombi akoresheje imigozi, yafashwe ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022.
Umugore witwa Mukamana, ufite imyaka 30, ari gushakishwa nyuma y’uko basanze umwana we akingiranwe mu nzu, ahambiriye amaboko yombi n’imigozi, ibifatwa nk’ihohoterwa rikorerwa umubiri kikaba n’igihano cy’indengakamere.
Iyo ugeze mu isantere ya Nkoto ihuza Umurenge wa Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, umubare minini w’abaturage uhasanga uba ugizwe n’urubyiruko, aho akenshi ruba rugendana utujerekani duto bita utubuni cyangwa uturitiro banywa inzagwa n’ibigage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 (…)
Ku mugoroba wo ku itariki 26 Werurwe 2022, mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umugore yasanze umurambo w’umugabo we witwa Uwiringiyimana Christian w’imyaka 33 umanitse mu mugozi mu cyumba bararamo, bitera benshi urujijo.
Perezida Kagame, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, ubwo yari yitabiriye inama ya gahunda ya Aqaba kuri Afurika y’Iburasirazuba yayobowe n’umwami Abdullah II wa Jordanie. Aho yibanze ku mbogamizi z’umutekano mu gushakira hamwe ibisubizo bishya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwakoresheje inama Abaturage baturiye umuhanda Musanze-Rubavu, bo mu Murenge wa Busogo na Gataraga, nyuma y’uko muri ako gace habereye impanuka y’imodoka ya BRALIRWA imena inzoga izindi zirasahurwa.
Indege ya kompanyi yo mu Bushinwa yitwa China Eastern Airlines yari itwaye abagenzi 132 yahanutse igwa mu gace k’imisozi miremire mu ntara ya Guangxi, nk’uko abashinzwe iby’indege babitangaje.
Abasirikare 50 b’aba ofisiye n’abafite andi mapeti bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’abandi 800 baturutse mu bihugu birenga 20 birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yako bashoje imyitozo ya gisirikare yiswe ‘Justified Accord 22’ yatangiye kuva ku ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 17 Werurwe 2022, muri Kenya.
Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda. Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba (…)
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 11 Werurwe 2022 yafashe Jean Claude Ndaribitse w’imyaka 37, agiye guha ruswa y’Amafaranga ibihumbi bitanu (5000) Umupolisi. Ibi byabereye mu muhanda Musanze - Rubavu, mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Nyamikongi, Umurenge wa Kanzenze.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w’imyaka 48. Ubwo yari (…)
Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine.