Nigeria: Abantu 45 baguye mu mirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi ikagwamo abantu 45, yiyemeza kubaha ubutabera.

Ibiro bya Perezida Buhari byatangaje ko izo mvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Bamwe baragira bitwaje n'intwaro
Bamwe baragira bitwaje n’intwaro

Perezida Buhari yagaragaje umubabaro yatewe n’ubwo bwicanyi, avuga ko Guverinoma ye izakora ibishoboka byose, igashakisha ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Nasarawa witwa Ramhan Nansel yabanje kuvuga ko hari amatsinda y’Abapolisi n’Abasirikare yoherejwe muri ako gace kugira ngo bagarure ituze banafate abateje izo mvururu.

Ramhan Nansel yagize ati “Twakiriye ikirego kivuga ko hari umushumba umwe wishwe, ariko mu gihe hari hagikorwa iperereza, habayeho igitero cyo kwihorera mu Mudugudu wa Hangara ndetse no mu mudugudu wa Kwayero bituranye. Abantu umunani ni bo bahise bagwa muri icyo gitero, Polisi ikaba yanabonye imirambo yabo iyijyana ku bitaro”.

Imvururu hagati y’aborozi bagenda bakurikiye amatungo ahari ubwatsi n’amazi ndetse n’abahinzi zikunze kubaho kenshi, bapfa amazi n’ubwatsi mu gace ka Nigeria yo hagati. Izo mvururu ngo zageze n’aho zishingira ku moko no ku madini, kuko aba bashumba bagenda bakurikiye amatungo biganjemo Abayisilamu mu gihe abahinzi bo ari Abakirisitu.

Guverineri wa Leta ya Nasarawa witwa Abdullahi Sule, yijeje ko agiye gukurikirana abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bose.

Yagize ati “Habayeho gutakaza ubuzima bw’abaturage bacu ku buryo bw’amaherere. Iki gikorwa kirababaje kandi ni icyo kwamaganirwa kure, kuko nticyakwihanganirwa n’ubuyobozi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka