Polisi yijeje umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasezeranije umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga irimo kubera mu Mujyi wa Kigali. CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha rya 24 ririmo kubera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo aho isanzwe ibera.

Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, ari kumwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera, hari umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Hamisi Diussa Sola ndetse n’umuyobozi ushinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga wo mu gihugu cya Mozambique, Gil Bires n’abandi batandukanye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri murikagurisha, Minisitiri Habyarimana yavuze ko imurikagurisha ari umwanya mwiza wo kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Twakiriye intumwa zitandukanye zaturutse mu mahanga n’ubwo hakiri icyorezo cya COVID-19. Abamurika ibikorwa byabo bazagira umwanya wo gucuruza no kumurika ibikorwa byabo."

Yakomeje ashimira itsinda ryaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique baje ku nshuro ya mbere kwitabira iri murikagurisha. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza no gucuruza ibikorwa byabo.

Robert Bafakulera yavuze ko imurikagurisha ryateguwe neza nk’ibisanzwe asaba abaturage kuryitabira ari benshi.

Yagize ati “Harimo gukoreshwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu kwinjira ahabera imurikagurisha ubona itike ikwinjiza binyuze kuri telefoni, hari ahapimirwa abaje mu imurikahurisha kandi bagapimirwa ubuntu."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi izakora ibishoboka byose kugira ngo imurikagurisha rirangwe n’ituze n’umutekano.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ifite uburyo bushoboka bwose bwo gutuma iri murikagurisha riba mu ituze, si iri ryonyine kuko n’iriheruka ryagenze neza ndetse n’ibindi byose nta kibazo. Hano mu imurikagurisha Polisi ihafite abapolisi bashinzwe gukemura ikibazo cy’umutekano cyaba. Turakangurira buri muntu wese uri muri iri murikagurisha gutuza kandi bakumva ko bisanzuye bagakora imirimo yabo hano."

CP Kabera yakomeje yibutsa abitabiriye imurikagurisha n’abarisura gukomeza kuzirikana amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kwirinda ko gikwirakwira.

Gil Bires yavuze ko iri murikagurisha rizatanga amahirwe mu guhanahana amakuru hagati y’u Rwanda na Mozambique. Yanashimiye u Rwanda rwateguye iri murikagurisha.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 24 , ryatangiye tariki ya 09 Ukuboza 2021. Irya mbere ryabaye mu mwaka wa 1998 ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 25 Ukuboza 2021.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka