Mexico: Abantu 53 baguye mu mpanuka y’ikamyo abandi 58 barakomereka

Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.

Luis Manuel Garcia, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu aho muri Leta ya Chiapas yavuze ko iyo ari imwe mu mpanuka mbi kandi zikomeye ibaye aho muri Mexico, kuko uretse abo bapfuye, no muri abo bakomeretse ngo bamwe bakomeretse bikabije.

Mu baguye muri iyo mpanuka harimo abagabo, abagore n’abana. Ubwenegihugu bwa buri muntu muri abo baguye mu mpanuka ntibwahise bumenyekana, ariko abayobozi bo muri ako gace, bavuga ko abenshi muri bo, ari abimukira baturuka muri Honduras no muri Guatemala.

Biravugwa ko icyateye iyo mpanuka, ari uko iyo kamyo yari ifite umuduko mwinshi, ubwo yageraga ahantu hacuritse cyane, ihita igonga ikiraro cyo ku nzira y’abanyamaguru, ku muhanda munini wo mu murwa mukuru wa Chiapas, Tuxtla Gutiérrez.

Kubera ko Leta ya Chiapas, ituranye na Guatemala, ngo ni imwe mu nzira zikomeye zikoreshwa n’abimukira badafite ibyangombwa. Buri mwaka, ngo hari ibihumbi amagana by’abimukira bahunga ubukene n’imvururu muri Amerika yo hagati bakagerageza kwambuka banyuze muri Mexico kugira ngo bagere muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abenshi muri bo rero, ngo bishyura abantu babatwara mu makamyo mu buryo butemewe n’amategeko, bakabatwara bacucitse cyane muri ayo makamyo, ku buryo bagenda mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi baba bagomba gukora urugendo rurerure.

Umupaka uhuza Leta zunze ubumwe za Amerika na Mexico ni umwe mu mipaka igwaho abantu benshi buri mwaka nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe abinjira n’abasohoka (International Organization for Migration ‘IOM’). Nko muri uyu mwaka wa 2021 gusa, abantu 650 bapfiriye kuri uwo mupaka bagerageza kwambuka. Uwo akaba ari wo mubare munini wabayeho kuva Ikigo cya ‘IOM’ cyatangira kubika amakuru.

Perezida wa Mexico Andrés Manuel López Obrador, yavuze ko iyo mpanuka ibabaje cyane, maze abinyujije ku rubuga rwa Twitter yandika agira ati "Dutewe agahinda n’ibi byago".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka