Kigali: Imodoka yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, ubwo umushoferi w’imodoka yari itwaye abana yashakaga gutambuka ikimodoka cyari gihagaze mu muhanda, aragisekura maze uruhande rw’iyo Coaster rurangirika bikomeye.

Uwitwa Hagenimana Vincent wahageze impanuka ikimara kuba, avuga ko abana babiri bari bicaye imbere mu gihande cyasekuye ikamyo ari bo bakomeretse cyane.

Coaster yasanze iki kimodoka aho cyari gihagaze irakigonga irangirika
Coaster yasanze iki kimodoka aho cyari gihagaze irakigonga irangirika

Hagenimana yagize ati "Nsanze impanuka imaze kuba, umwana umwe ni we wakomeretse cyane mu maso, undi yakomeretse ukuboko, shoferi wa Coaster yahise yiruka, yazamutse muri ayo mazu aho haruguru".

Hagenimana avuga ko iyo modoka yari yuzuye abanyeshuri bavaga kwiga, buri mubyeyi akaba yahise aza gufata umwana we aho bagumishijwe mu cyumba cya Sitasiyo ya Engen (ku Kinamba).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abana baribagiyehe ko bari muri mubiruhuko

mahoro juru yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Ngwewe abo bana bari bavuye mu ikirori cyi ishuri ahnyuma ni ubwo umwana yafahse ballon ayakubita umushoferi ak kanya choferi agiye ku cya ho ballon yara mu blockinze nuko byagenze murakoze

Allison Umwali Murinda yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka