Kigali: Abanyeshuri bakoze impanuka ni bazima, umushoferi aracyashakishwa

Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Path to Success’ riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bwatangarije ababyeyi baharerera ko abana babiri bakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 ari bazima n’ubwo babazwe byoroheje, kandi ko umushoferi wari utwaye imodoka abo bana barimo akomeje gushakishwa.

Imodoka y’Ishuri ‘Path to Success’ yari itwaye abana bavuye kwiga, yasekuye ikamyo yari ihagaze mu muhanda witwa ‘Poids Lourds’ kuri Sitasiyo yitwa Engen (hafi yo kwa Rasta), abanyeshuri babiri muri 17 barimo barakomereka.

Umwe mu barerera kuri iryo shuri waganiriye na Kigali Today avuga ko ubuyobozi bwaryo bukomeje kubagezaho amakuru y’ubuzima bw’abana bakomeretse, ibijyanye n’umushoferi wacitse akiruka impanuka ikimara kuba, ndetse n’ingamba ishuri na Minisiteri y’Uburezi bafashe.

Uwo mubyeyi yavuze ko abo bana bombi banyujijwe mu cyuma bagasanga umwe akeneye kubagwa byoroheje ukuboko ndetse no gusukurwa mu bisebe biri mu maso, naho undi akaba agomba kubagwa byoroheje mu mutwe aho utwuma tw’imodoka twinjiyemo.

Yagaragaje ubutumwa ababyeyi bohererejwe n’ubuyobozi bw’ishuri bugira buti “Abana baratuje kandi bakomeje gukurikiranwa no kwitabwaho n’ubuyobozi bw’ishuri, kandi tugashimira Imana yakinze ukuboko ikaturinda ibyago bikomeye kurushaho.”

Ubuyobozi bwa ‘Path to Success’ bwakomeje bumenyesha ababyeyi ko bwaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Claudette Irere, hagafatwa ingamba zirambye kugira ngo ibyabaye ntibizongere.

Muri izo ngamba harimo kuba MINEDUC ngo izafata ibyemezo ku kibazo cy’umuvuduko wa bisi zitwara abanyeshuri.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC kandi ngo yemereye ishuri ko basabye Polisi na RIB gukurikirana no gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yakoze impanuka, kugira ngo atange amakuru y’uko byagenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bigaragaza amafuti y’umushoferi, wasanga anatwara imodoka yanyweye inzoga.
Umuntu ukora gutyo aba asanzwe nawe ubwe azi amakosa akora menshi kandi nawe aziko umunsi umwe hazavamo ikibazo.
Gusa IMANA ishimwe ko nta mwana wapfuye, n’abo bakomeretse bihangane.

Shaky. M yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka