Umuyobozi wa Polisi muri RD Congo yashimye amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonné Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barimo kwiga muri iri shuri baturutse mu bihugu bitandukanye muri aka Karere.

Ni abanyeshuri barimo gukurikirana amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru, amasomo ajyanye n’imiyoborere. General Bahigwa yari aherekejwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, bakiriwe n’umuyobozi w’iri shuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji.

Ubwo yakiraga aba bashyitsi, CP Mujiji yabanje kubagaragariza gahunda y’amasomo atangirwa muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko iri shuri ryashinzwe hagamijwe gutanga ubumenyi bujyanye n’amahoro n’umutekano ndetse no kuzamura ubunyamwuga mu mitangire ya serivisi.

Yagize ati “Iri shuri rirangirizamo abapolisi bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mu cyiciro cya Kabiri cya kaminuza biga ibijyanye no kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku buhanga (Forensic Science), ubumenyi mu ikoranabuhanga, amasomo y’umwuga wa Polisi n’amategeko. Ni mu gihe mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bahavana impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.”

Mu ijambo rya General Bahigwa, yashimye porogaramu y’amasomo atangirwa muri iri shuri rikuru, yiyemeza kuzohereza abapolisi kuzaza guhaha ubumenyi muri iyi kaminuza ya Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye gusura iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ni ishuri ry’icyitegererezo rihugura abapolisi bazavamo abanyamwuga kandi bagatanga serivisi neza. Tuzohereza abapolisi bacu baze guhaha ubu bumenyi bw’ingirakamaro cyane muri ibi bihe tugezemo mu by’umutekano.”

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye basuye ibice bitandukanye bigize iri shuri rikuru, harimo icyumba cya mudasobwa ndetse n’aho ba Ofisiye bakuru barimo kwigira muri iri shuri baba.


Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka